skol
fortebet

Ibyemezo byafatiwe mu nama y’abaminisitiri yo kuwa 18 Kamena 2022

Yanditswe: Saturday 18, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Kamena 2022, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Gicurasi 2022.
2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19.
Ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura (...)

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Kamena 2022, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Gicurasi 2022.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19.

Ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro yo kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ishuri Rikuru ryitwa "African Biomanufacturing Institute".

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko n’iteka bikurikira:

– Umushinga witegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2022/2023.

– Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’lkigega cy’lterambere Mpuzamahanga cy’Umuryango OPEC, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga w’umuhanda Nyacyonga-Mukoto.

– Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano hamwe n’inguzanyo bigenewe gahunda y’ibarurishamibare rigamije umusaruro mu Karere ka Afurika y’lburasirazuba.

– Iteka rya Minisitiri ryemeza kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange hagamijwe kubaka umuyoboro w’amashanyarazi Kibuye-Kigoma-Rwabusoro.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda:

– Bwana Sani Suleiman, High Commissioner wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeria mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

– Madamu Signe Winding Albjerg, Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Madamu Stephan Richmond ahagararira inyungu z’u Rwanda (Honorary Consul) muri Repubulika ya Côte d’Ivoire.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

– Mu Rwego rushinzwe Iterarnbere mu Rwanda (RDB): Michaella Rugwizangoga, Chief Tourism Officer.

– Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (Minaffet): Ines Mutoni, Second Counsellor muri Ambasade y’u Rwanda i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

9. Mu bindi:

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 2 Nyakanga 2022 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative.

Bikorewe i Kigali, ku wa 18 Kamena 2022.

Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa