skol
fortebet

"Ibyo twagezeho uyu mwaka bigomba gukomeza,tukabyubakiraho"-Perezida Kagame

Yanditswe: Friday 31, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yagejeje ijambo risoza umwaka wa 2021, ku Banyarwanda aho yabasabye gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 ndetse no gukomeza kubakira ku byagezweho.
Perezida Kagame yavuze ko Umwaka wa 2021 warangiye nk’uwashize wa 2020 kuko abanyarwanda batabashije kwishimana n’imiryango yabo mu minsi mikuru.
Ati "Uyu mwaka urangiye nk’uwawubanjirije, wabayemo ingorane. N’ubu ngubu ubwoko bushya bwa Covid-19 bwatubujije kwizihiza iminsi mikuru nk’uko tubyifuza, (...)

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yagejeje ijambo risoza umwaka wa 2021, ku Banyarwanda aho yabasabye gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 ndetse no gukomeza kubakira ku byagezweho.

Perezida Kagame yavuze ko Umwaka wa 2021 warangiye nk’uwashize wa 2020 kuko abanyarwanda batabashije kwishimana n’imiryango yabo mu minsi mikuru.

Ati "Uyu mwaka urangiye nk’uwawubanjirije, wabayemo ingorane. N’ubu ngubu ubwoko bushya bwa Covid-19 bwatubujije kwizihiza iminsi mikuru nk’uko tubyifuza, tunezerewe, ntacyo twishisha, turi kumwe n’imiryango yacu n’inshuti."

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko ari ngombwa ko bakomeza kwirinda ndetse ko bakwiriye kubakira ku byo bagezeho muri 2021 bikabafasha gutera imbere biruseho muri 2022.

Ati "Ni ngombwa rero ko dukomeza kuba maso tukirinda. Ariko muri ibi byose, twakomeje gushyira hamwe, akaba ari nayo mpamvu twashoboye kwirinda ko byaba bibi kurushaho.

Ibyo twagezeho muri uyu mwaka bigomba gukomeza, tukabyubakiraho kugira ngo igihugu cyacu gikomeze gutera intambwe mu myaka iri imbere."

Yasoje ijambo rye ashimira abakora mu nzego z’ubuzima ndetse n’abandi bari ku ruhembe mu gufasha abanyarwanda kwirinda Covid-19 ndetse anifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire.

Ati "Ndagira ngo nshimire abakora mu nzego z’ubuzima, urubyiruko rw’abakorerabushake, inzego z’umutekano n’abakozi ba Leta, abikorera, abafatanyabikorwa bacu n’Abanyarwanda bose muri rusange, uruhare rwabo mu rugendo u Rwanda rurimo.

Njyewe n’umuryango wanjye tubifurije mwese n’abanyu bose, umwaka mushya muhire. Muramukeho kandi Imana ibahe umugisha."

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza, Perezida Kagame yavuze ko “Mu izina rya Guverinoma, Abaturarwanda no mu izina ryanjye bwite, ndifuriza abasirikare n’abandi bakozi ba RDF ndetse n’izindi nzego z’umutekano n’imiryango yanyu, iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire w’uburumbuke.”

Perezida Kagame yasabye abasirikare ko “Mu gihe dutangira umwaka mushya, ndabasaba gukomeza kurangwa n’indangangaciro zituranga no gukomeza umuhate uturanga nk’Abanyarwanda.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa