skol
Kigali

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame na Samia Suluhu mu birori byo kwizihiza imyaka 60 y’ubwigenge bwa Tanzania [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 December 2021

Perezida Kagame uri muri Tanzania, yageze kuri Stade Uhuru i Dar es Salaam aho yifatanije na Perezida Samia Suluhu Hassan hamwe n’ibihumbi by’Abanyatanzaniya mu birori byo kwizihiza Isabukuru ya 60 y’Ubwigenge.

Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya [Jamhuri ya Muungano wa Tanzania], yari yarakoronijwe n’u Bwongereza, yabonye ubwigenge mu 1961, ndetse buri mwaka, tariki 9 Ukuboza hizihizwa ibirori by’isabukuru y’imyaka iba ishize iki gihugu kigenga.

Umukuru w’Igihugu ni umwe mu bazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize igihugu cya Tanzania kibonye ubwigenge.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko Perezida Kagame ageze i Dar es Salaam yakiriwe na Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi.

Perezida Kagame ni uruzinduko rwa mbere agiriye muri Tanzania, kuva Samia Suluhu Hassan yaba Perezida w’iki gihugu asimbuye John Pombe Magufuli witabye Imana muri Werurwe 2021.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame ruje nyuma y’igihe gito mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu avuye i Kigali mu ruzinduko rw’amateka rwabaye mu ntangiro za Kanama uyu mwaka.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Perezida Ndayishimiye w’u...

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa...
10 January 2022 0

Abatwara moto n’abagenzi bose bagomba kuba barikingije [Amabwiriza...

Mu mabwiriza mashya Guverinoma y’u Rwanda yatangaje,kuri uyu wa Gatanu...
7 January 2022 0

U Rwanda rwavuze ku kibazo cy’Abanyarwanda 8 bari bagiye kwirukanwa na...

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abanyarwanda 8...
7 January 2022 0

"Ibyo twagezeho uyu mwaka bigomba gukomeza,tukabyubakiraho"-Perezida...

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yagejeje ijambo risoza umwaka...
31 December 2021 0

Kicukiro yakoresheje indege yahize utundi turere tw’umujyi wa Kigali mu...

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali...
28 December 2021 0

Perezida Kagame yagaragaje uko igihugu gisoje 2021 gihagaze

Mu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagane yavuze ko...
27 December 2021 0