skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI:Perezida Museveni yagarutse mu Rwanda mu dukoryo twinshi

Yanditswe: Thursday 23, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni yakoze udushya tudasanzwe mu rugendo rwo kongera gusura u Rwanda yaherukagamo mu mwaka wa 2017.
Perezida Museveni witabiriye inama ya CHOGM iri kubera mu Rwanda,yabanje gutwika imbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru ubwo yashyiraga hanze ifoto ari kwinjira muri kajugujugu ya gisirikare yarangiza akavuga ko aje i Kigali muri iyi nama.
Benshi bahise bibaza ukuntu umukuru w’igihugu asura ikindi aziye mu ndege ya gisirikare ariko uyu muyobozi ukundwa na (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni yakoze udushya tudasanzwe mu rugendo rwo kongera gusura u Rwanda yaherukagamo mu mwaka wa 2017.

Perezida Museveni witabiriye inama ya CHOGM iri kubera mu Rwanda,yabanje gutwika imbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru ubwo yashyiraga hanze ifoto ari kwinjira muri kajugujugu ya gisirikare yarangiza akavuga ko aje i Kigali muri iyi nama.

Benshi bahise bibaza ukuntu umukuru w’igihugu asura ikindi aziye mu ndege ya gisirikare ariko uyu muyobozi ukundwa na benshi kubera uko asabana n’abantu yaje kuyivamo imugejeje hafi y’umupaka wa Gatuna uhuza Rwanda-Uganda.

Akigera ku mupaka wa Gatuna yaciye iy’ubutaka yinjira mu Rwanda n’imodoka. akigera kuri uyu mupaka yahagaze asuhuza abaturage ndetse abaganiriza mu Kinyarwanda gato mbere yo gukomeza urugendo.

Perezida Museveni nabwo yasuhuje abaturage ageze Nyabugogo ndetse nabo bamwakiriza amashyi menshi y’urufaya.

Perezida Museveni yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame. Ni na rwo ruzinduko rwa mbere Museveni agiriye mu Rwanda nyuma y’izahuka ry’umubano warwo na Uganda, bigizwemo uruhare n’umuhungu we akaba n’Umugaba w’Ingabo za UPDF zirwanira ku Butaka, Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Umubano wa Uganda n’u Rwanda wazahutse wari umaze imyaka itanu urimo agatotsi. Guhera muri Gashyantare 2022, ibimenyetso byo kuwubyutsa byaragaragaye ku ruhande rwa Uganda binyuze kuri Gen Muhoozi.

Taliki 22 Mutarama 2022, ni bwo Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali agirana ibiganiro na Perezida Kagame, byatanze umusaruro ufatika kuko umupaka wa Gatuna wahise ufungurwa nyuma y’icyumweru gimwe gusa.

Ku ya 14 Werurwe 2022, ni bwo Gen Muhoozi yagarutse mu Rwanda yakirwa na Perezida Kagame, aho baganiriye ku gukemura ibibazo byari bikibogamiye umubano w’u Rwanda na Uganda.

Taliki ya 22 Mata, Perezida Kagame yitabiriye ubutumire bwa Gen Muhoozi wari wizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 48, unama umwanyawo guhura kwe na Perezida Museveni.

Izahuka ry’umubano w’u Rwanda na Uganda ryaje rikenewe, nubwo hari bamwe babihombeyemo batifuzaga ko ibihugu byombi byasubira kongera kugenderana.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa