skol
fortebet

Igisirikare cy’u Burundi cyashinje Televiziyo y’u Rwanda gutambutsa amagambo agikomeretsa

Yanditswe: Monday 22, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko bimwe mu byavugiwe kuri televiziyo y’u Rwanda bishinja ingabo z’u Burundi ziri mu ntara ya Kivu ya ruguru muri DR Congo “gutoza” no “guha intwaro” imitwe y’inyeshyamba ari “igitutsi gikomeye” ku ngabo z’u Burundi.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryasinywe n’umuvigizi w’igisirikare cy’u Burundi Col Biyereke Floribert, yavuze ko abavugiye ibyo kuri televiziyo y’u Rwanda “bafite intego yo kuyobya abantu”.

Mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru cyaciye kuri Televiziyo y’u Rwanda ku cyumweru cyashize tariki 14 Gicurasi cyagarukaga ku bikorwa by’ingabo za Africa y’Iburasirazuba (EAC) muri DR Congo, umusesenguzi Jean Baptiste Gasominari yashinje ingabo z’u Burundi ziri muri teritwari ya Masisi gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.

Ibyavuzwe na Gasominari byabaye nk’ibishimangirwa na Senateri Evode Uwizeyimana, wagize ati: “[Ingabo z’u Burundi] yazicomoyemo…yazikuyemo [mu mutwe w’ingabo za EAC] mu barebwa no gusezererwa [kuko] zo zikora ibyo ashaka”.

Ibyavuzwe n’aba basesenguzi bari batumiwe muri icyo kiganiro nta bimenyetso babitangiye, kandi ingabo z’u Burundi ntabwo zirashinjwa ibi n’abakuriye izi ngabo za EAC.

Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ko ibi byavuzwe ari “ibintu bidafise ishingiro”, kivuga ko ibyo batangaje ari “igitutsi gikomeye ku basirikare b’abarundi bisanzwe bizwi ko aho barungitswe hose barangura neza ibikorwa bashinzwe.”

Mu itangazo ryabo bongeraho bati: “Abasirikare b’abarundi ntibigeze bakorana n’umurwi n’umwe witwaje ibigwanisho kandi ntibarota babikora.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa