skol
fortebet

IGP Namuhoranye yitabiriye kwizihiza isabukuru y’imyaka 116 ya Polisi ya Ethiopia

Yanditswe: Monday 05, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 116 ishize hashinzwe Polisi y’Igihugu ya Ethiopia, byabereye i Meskel Square mu Murwa mukuru i Addis Ababa, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Igipolisi cy’umwuga mu guhindura Igihugu’.

Sponsored Ad

CG Namuhoranye yitabiriye ibirori bya Polisi ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe muri Ethiopia, ari kumwe n’intumwa ayoboye ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Charles Karamba.

Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ibinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, yatangaje ko ibirori byayobowe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed.

Yavuze ko ubwitabire bw’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda muri ibi birori, bigaragaza umubano ukomeye n’ubufatanye bukomeje hagati y’ibihugu byombi mu guteza imbere umutekano w’Akarere ndetse na polisi y’umwuga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Boniface Rutikanga, yabwiye Imvaho Nshya ko Umuyobozi Mukuru wa Polisi CG Namuhoranye yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 116 Polisi ya Ethiopia imaze ishinzwe, nyuma yo kwitabira irushanwa rya 5 ry’imikino ihuza ibihugu bihuriye mu muryango w’ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO Games 2025) anabereye umuyobozi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda aherutse kugirira uruzinduko muri Ethiopia mu kwezi k’Ukuboza 2024, aho Polisi ku mpande zombi basinyanye amasezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu gukomeza kubaka amahoro, umutekano n’iterambere, ndetse no gukumira ibibazo bihungabanya umutekano rusange no kubaka ubushobozi bw’inzego za Polisi zombi.

Polisi z’ibihugu byombi zisanzwe zifite umubano mwiza n’imikoranire kuko inzego za polisi akenshi iyo zihuye ziganira ku gushimangira ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Mu 2024 u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubufatanye mu bya politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n’ubufatanye mu ishoramari.

Si ibyo gusa kuko ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi kandi bifitanye n’amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa