skol
fortebet

"Ikibazo cyabo ntabwo kindeba"-Perezida Kagame yongeye kugaruka ku bibazo bya RDC

Yanditswe: Monday 09, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kitamureba kuko baburiye iki gihugu kikanga kumva.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu muhango wo kwakira indahiro ya perezida wa Sena,Dr Kalinda Francois Xavier,kuri uyu wa Mbere,tariki ya 09 Mutarama 2023.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutazakomeza kwihanganira gukomeza kwakira impunzi zitotezwa zigahunga Republika ya Demokrasi ya Congo kubera ubwoko.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kitamureba kuko baburiye iki gihugu kikanga kumva.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu muhango wo kwakira indahiro ya perezida wa Sena,Dr Kalinda Francois Xavier,kuri uyu wa Mbere,tariki ya 09 Mutarama 2023.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutazakomeza kwihanganira gukomeza kwakira impunzi zitotezwa zigahunga Republika ya Demokrasi ya Congo kubera ubwoko.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutukwa kenshi rushinjwa ko rufasha M23 ariko nta ruhare leta ya RDC ifite mu gukemura iki kibazo kiyireba ahubwo igatuma haba ubwicanyi mu baturage bayo binyuze mu magambo y’urwango avugwa n’abayobozi bayo.

Perezida Kagame ati "RDC ihora ivuga ngo ’mugomba gukora ibi ku Rwanda,mugomba gukora ibi ku Rwanda.Babwira Ubumwe bw’Uburayi,Amerika,Bakorere iki u Rwanda,rwakoze iki?,Twakoze iki?.Mukwiye kumva kuki twabikoze?.Kuki twakora ibyo mudushinja gukora?.Kuki mubidushinja?.

Ku rundi ruhande,Perezida Kagame yavuze ko abayobozi ba RDC bavuga ibyo bari kwica abantu kubera amagambo y’urwango birirwa bavuga ndetse impunzi nyinshi zikomeje kwisuka mu Rwanda zihunga ko zishinjwa ko ari Abatutsi.

Yavuze ko RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 nyamara umutwe w’Iterabwoba FDLR warateye ibisasu mu Rwanda,ndetse ukanambuka ukica abanyarwanda mu Kinigi.

Yakomeje yavuze ko u Rwanda rwiteguye kunengwa ariko ku bintu rukwiriye gukora.Ati "Umuntu umwe aravuga ati ’nidukora ibi tuzabigushinja.Nzaguha icyatuma unsinja mu buryo bwiza.Twiteguye kunengwa ariko tukanengwa ko twakoze ibyo tugomba gukora.

Sinabangamira umuntu ufite inyungu ahantu runaka.Ni kuki nakubuza kujya gushaka inyungu muri RDC ushaka kujyayo ?ntabwo ari inshingano zanjye.Ni gute inyungu zawe zagerwaho nta mahoro ahari?.Ntabwo bumva imibare."

Perezida Kagame yavuze ko inyungu u Rwanda rushaka zitandukanye nizo abantu batekereza kuko abanyarwanda bashaka kubaho.Ati "Dufite amateka atubwira ko mbere y’ibindi byose dukwiriye kubaho.Mbere ya byose tugomba kubaho."

Yakomeje avuga ko basobanuriye benshi ku kibazo cya Kongo kandi ari ikintu cyoroshye kumva ariko Abanyekongo bakavuga ko u Rwanda rufasha M23 bita umutwe w’Iterabwoba kandi ari abaturage babo.

Ati "Dufite ibihumbi 80 by’impunzi z’abanyekongo hano kandi haracyaza nyinshi’urambwira ngo nabo n’ibyihebe?,ushobora kuba ukina..."

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwaciye muri byinshi byatumye "rukomera cyane nk’urutare".

Yashimangiye ati "Iki ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda.Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo buri wese abone ko iki atari ikibazo cy’u Rwanda.

Abumva ko ari ikibazo cy’u Rwanda atari icya Kongo,mbere na mbere "kura izi mpunzi z’Abanyekongo hano.Aba baza buri munsi bahunze ibikorwa bya Leta ya RDC n’imiryango,ngo ntabwo leta yabo ikora neza,ntabwo ari ikibazo cyanjye,kuko ari icyanjye cyaba ari n’icy’imiryango mpuzamahanga...Ni ikibazo cyanjye nkuko ari icyanyu."

Yakomeje avuga ko u Rwanda rudakwiriye gukomeza kwikorera uwo muzigo ngo birirwe barutuka kandi ikibazo atari icyarwo.

Ibitekerezo

  • #PRESIDENTSPROMOTION_IDASANZWE

    #DORE_ICYAYI_CY_ABAGABO_GITUMA_UGIRA_IJAMBO_IWAWE_WAKWIVUGA_IKIVUGO_CY_ABAGABO_UKUMVIKANA. +250789502321
    #Kirwanya #stress #kikarinda no #kurangiza #vuba!

    #TONGKAT NI #UMWIMERERE #NTANGARUKA #IGIRA KANDI #YONGERA #UBUSHAKE BWO #GUKORA #IMIBONANOMPUZABITSINA #KUBAGABO #IKANONGERA #UMUSEMBURO WA #TESTOSTERON
    +250789502321
    Iyi product igizwe n’ibintu bine (4in1) by’ingenzi biyiha ingufu n’ubushobozi bwo gufasha umubiri muburyo butandukanye ariko by’umwihariko ikaba Ari umwimerere kuko idakora nka drogue cg ikiyobyabwenge(Muri Asia bayise #Tongkat_coffee kubera ubushobozi bayiziho bwo guha umugabo imbaraga za kigabo zikenewe.Igizwe 100% n’ifu y’umuzi w’ikimera cya #Tongkat_Ali n’impumuro ya #coffee itarimo caffeine ndetse ikabamo isukari y’umwimerere itariyo munganda( ni umushongi w’igisheke)ndetse kandi ibamo n’amata aba yarakamuwemo amavuta kuburyo idashobora kongerera umubyibuho ndetse niyo waba urwaye Diabetes urayinywa ntigutere ikibazo cyo kuzamura isukari kuko ntasukari yo munganda iba yarongewemo.

    #Akamaro_ka_Tongkat_muri_rusange:

    - Ituma amaraso atembera neza mumitsi ikanatuma ubwonko bukora neza
    - irinda stress n’umunaniro w’ubwonko
    - yongera umusemburo w’abagabo wa Testosterone
    - irwanya umuriro wa Malaria
    - yongera imbaraga za kigabo(stamina & libido)
    - irinda kurwara diabetes ikanarinda igifu kurwara ibisebe(kumuntu wamaze kugira ibisebe kugifu iramufasha cyane)
    - ituma impyiko zikora neza ikanazongerera imbaraga
    - Irwanya cancer ya Prostate nubundi bwoko bwose bwa cancer,...
    Ibindi wakenera kumenya kuri iyi nyunganiramirire andika ijambo #Tongkat_Ali muri Google search yawe urebe byinshi biyivugwaho.

    Iyi nyunganiramirire y’akamaro gakomeye gutya wayibona uhamagaye +250 789502321/Whatsapp cg ukadusanga aho dukorera Kigali.
    Tunayikoherereza aho waba uherereye hose mugihugu no hanze yacyo.Hari n’izindi products nziza cyane nyinshi zibereye umuntu Ushaka kugira ubuzima bwiza no gukumira indwara mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa