Ikiganiro cyuzuye impanuro Busingye yagiranye n’ abana, n’ izina yahaye kimwe mu biti byatewe I Gicumbi [VIDEO]
Yanditswe: Saturday 27, Oct 2018
Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2018, mu Rwanda hose habaye umuganda rusange ngaruka kwezi. Uyu muganda Minisitiri w’ ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yawukorewe mu karere ka Gicumbi. Yari kumwe n’ abanyacyubahirimo barimo uhagarariye USAID na Ambasaderi w’ Ubuholandi mu Rwanda.
Muri uyu muganda , Minisitiri Busingye yafatanyije n’ abana bari mu kigero cy’ imyaka 13 gutera igiti, banagirana ikiganiro cyuje impanuro.
Yabwiye aba bana ati “Ibi biti ni ibyanyu, ok!, ba papa banyu mubabwire ntibazateme ibi biti. Mwese mwese uko mugana ibi biti bizabatunga. Mubwire bapapa banyu mu rugo, abarimu, abantu bose ko mutazatema ibi biti. Mube inshuti y’ ibiti. Ngaho mugitere”
Bamaze gutera iki giti kiri mu biti ibihumbi 30 byatewe kuri umwe mu misozi yo mu murenge wa Rutare, akagari ka Nkoto, umudugudu wa Murehe ku buso bungana na hegitari 15, Minisitiri yababajije akamaro k’ ibiti.
Abana bati “Kuwanya isuri, Bizana imvura, icya 3 biyungurura umuyaga, biduha inkwi zo gucana, Busingye arabunganira ati “icya gatunu biduha imbaho, bituma ikirere gihehera”
Iki kibazo kirangiye , Busingye yongeye abaza aba bana ati “Ibiti byangizwa n’ iki?” batazuyaje bati kubitema, Busingye arabunganira abongereraho kubiragiramo inka, ihene , inyana, kutabyuhira ukabireka bikicwa n’ izuba n’ n’ umuswa”
Minisitiri Busingye yabwiye aba bana ko ibiti bifite uburenganzira bwo gukura ati “Mugomba kuba abarinzi b’ ibi biti, murabona ko ari gito, namwe muri bato mukeneye gukura, nacyo gifite uburenganzira bwo gukura”
Yababwiye ko igiti umuntu akirinda nacyo kikamurinda ati “Mwebwe nimwe mubirinda nabyo bikabarinda, ok”
Asa n’ utebya Minisitiri Busingye yabwiye guverineri w’ Intara y’ amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi wari uri gutera igiti afatanyije na Ambasaderi w’ Ubuhondi mu Rwanda Frédérique de Man n’ uwaharariye USAID mu Rwanda, amagabo y’ icyongereza agira ati“Umenye ko icyo giti kizitwa USAID- Netherland. Icyo giti muzakiteho”
Akarere ka Gicumbi niyo nzira inyuzwamo ibiyobyabwenge biva muri Uganda bigakwirakwizwa mu Rwanda hose nk’ uko Guverineri Gatabazi yabibwiye itangazamakuru. Minisitiri Busingye yabwiye abanya Gicumbi ko ibihano ku bacuruza ibiyobyabwenge biherutse gukazwa ababwira ko uzafatwa atwaye ibiyobyabwenge azafungwa burundu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *