Imbaga y’Abakristu Gatorika iri i Kibeho kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya
Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2023

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 15 z’ukwezi kwa 8 Abakirisitu gatolika n’inshuti zabo bari kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assumption). Uyu yabyaye Yezu Kirisitu nkuko byemezwa n’inyandiko za bibiliya ntagatifu.
Abarenga ibihumbi by’Abakirisitu Gotolika n’inshuti zabo barateranira ku butaka Butagatifu bw’I Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda, mu birori byo kwizihiza uyu munsi mukuru w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya.
Bimaze kuba nk’ umuco n’akamenyero ko buri mwaka kuri uyu munsi abakirisitu baturuka mu bihugu byo muri aka karere n’ahandi hose ku isi, ko bateranira I Kibeho mu kwizihiza uyu munsi nk’ahantu hatagatifu kandi hasobanuye ikintu gikomeye mu myemerere y’Abakirisitu Gatolika.
Aha I Kibeho, havugwa ko habaye amabonekera matagatifu, ubwo Bikira Mariya yabonekeraga abakobwa batatu mu myaka yaza 80 nkuko byemezwa n’ubuyobozi bwa kiliziya gatolika.
Nyuma y’ayo mabonekerwa, abahakorera ingendo ntagatifu batanga ubuhamya bw’ibitangaza bibabaho kenshi yo bagiye kuhasengera. Birimo gukira indwara zananiranye, gusubizwa bimwe mu bibazo by’ingutu baba barahuye nabyo mu buzima busanzwe no kurushaho kwegerana n’Imana umuremyi wa byose.
Mu 2001 nibwo Papa Pawulo wa 2 ubu witabye Imana , yemeje bidasubirwaho ko I Kibeho ari ahantu hari ubutaka butagatifu nyuma yo kwemeza burundu aya mabonekerwa yabaye muri icyo gihe.
Bashagaye ibirango bitagatifu bigaragaza ishusho y’Umubyeyi Bikiramariya n’Umugati na Divayi byatagatifujwe bikuzura Yezu muzima, imbaga y’Abakristu gaturika baratambagira kuri ubwo butaka Butagatifu banaturirwe Igitambo cya Misa nk’isengesho rikuru. Akenshi bemezako riberamo ibitangaza byinshi ku bizera uwo muhango n’abandi Imana yashatse kwiyereka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *