skol
Kigali

Imodoka zitwara abagenzi bajya n’abava mu ntara zizajya zitwara abikingije Covid-19 gusa,imihango yo kwiyakira yasubitswe i Kigali

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 December 2021

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko imodoka zitwara abagenzi mu ntara zizajya zitwara abikingije Covid-19 gusa ndetse muri Kigali imihango y’ubukwe yo kwiyakira bibujijwe.Mu ntara iyo mihango ntigomba kurenza abantu 75.

Itangazo ryasohotse kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021 rivuga kandi ko ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi, mu nsengero no gusaba ritagomba kurenza abantu 40.

Mu gihe kandi dusatira iminsi mikuru isoza umwaka, “ibirori no kwiyakira” bijyanye nayo nabyo byahagaritswe.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza gukora kandi zitware abantu 100% bicaye gusa amadirishya agomba kuba afunguye kugira ngo hinjiremo umwuka.

Ku bagenzi bajya n’abava mu Mujyi wa Kigali, abemerewe kugenda mu modoka rusange ni abikingije Covid-19 gusa.

Utubari two tuzakomeza gufungura mu byiciro hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko tutakira abarenze 50% by’ubushobozi bw’aho dukorera. Iri tangazo rikomeza rigira riti “Tugomba gufunga saa mbili z’ijoro kandi abakiliya bagomba kuba barikingije Covid-19 byuzuye”.

Mu nsengero, ho imihango yose ihabera igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu. Abitabira amateraniro bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye”.

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi bakanguriwe gushishikariza abakozi babo kwikingiza Covid-19 byuzuye.Minisiteri y’Ubuzima yemerewe gufunga ibigo bya leta n’ibyigenga by’agateganyo igihe habonetse umubare munini w’abanduye cOVID-19.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble [email protected]

    Bahengereye Perezida adahari baramuvangira rose Umubyeyi wacu nagaruke abirebeho baramuvangira kuko kwikingiza nubushake none babigize itegeko. Intore yikirenga nigaruka murabonana pe. ng aha aho nibereye.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Urugendo rwa Gen. Muhoozi Kainerugaba I Kigali rwashimwe

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, Perezida...
22 January 2022 0

Perezida Kagame yakiriye Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida...

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Lt.Gen. Muhoozi Kainerugaba,...
22 January 2022 0

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni yageze mu...

Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu zirwanira...
22 January 2022 0

Umuhungu wa Perezida Museveni ategerejwe i Kigali

Ibinyamakuru byo muri Uganda bikomeje kwemeza amakuru ko Lt Gen Muhoozi...
22 January 2022 0

"Inama n’intumwa zoherezwa nta bisubizo bifatika zitanga ku ruhande rwa...

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko yaba inama...
18 January 2022 0

Umubonano w’intumwa z’u Burundi na Perezida Kagame usobanuye iki?

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda,Alain Mukuralinda yatangaje ko u...
12 January 2022 0