skol
fortebet

Inama y’abaminisitiri yashyizeho abayobozi mu mujyi wa Kigali no mu bigo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 14, Jun 2024

Inama y'abaminisitiri yashyizeho abayobozi mu mujyi wa Kigali no mu bigo

Sponsored Ad

skol

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Kamena 2024, yagize Uwase Alice Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB), Thapelo Tsheole agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA).

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abamimisitiri, mu gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite mu cyumweru gitaha.

Inama y’Abaminisitiri kandi yashyizeho abayobozi batandukanye mu Mujyi wa Kigali, barimo Stella Kabahire wagizwe City Manager, Bernard Bayasese wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Alexis Ingangare wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge na Genevieve Uwamahoro, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge wungirije.

Madame Emma Claudine wakoreraga mu Biro by’Umuvugizi wa Leta aho yari ashinzwe itumanaho rireba gahunda za Leta, ubu ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe itumanaho n’uburezi mu Mujyi wa Kigali.

DEA mushya wa Gasabo ni Bwana Bernard Bayasese
Uwa Nyarugenge ni Bwana Alexis Ingangare.
DDEA mushya wa Nyarugenge ni Madame Genevieve Uwamahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa