skol
fortebet

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yasubitswe umwaka ushize yagarutse

Yanditswe: Saturday 27, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 18 aho biteganyijwe ko izabera muri Kigali Convention Centre ku wa 20 - 21 Ukuboza 2021.
Inama y’Umushyikirano ya 2021 izitabirwa n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu bihugu by’amahanga, abanyamakuru n’abandi.
Mu bindi bikorwa biteganyijwe muri uyu Mushyikirano, ni uko abayobozi bakuru mu nzego za Leta bazasinya Imihigo.
Inama y’Umushyikirano igiye kuba mu gihe (...)

Inama y’Umushyikirano igiye kuba mu gihe umwaka ushize itakozwe. Byari biteganyijwe ko ku nshuro yayo ya 18 yagombaga gutangira tariki 16 Ukuboza 2020, ariko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020 yanzuye gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw’Igihugu, bituma Inama y’Igihugu y’Umushyikirano isubikwa.

Iyi nama iba buri mwaka ikayoborwa na Perezida wa Repubulika. Ihuriza hamwe abayobozi bo mu nzego z’igihugu zitandukanye, abanyamadini n’abaturage bahagarariye abandi hagamijwe gukemurira hamwe ibibazo byugarije igihugu no kungurana ibiterekerezo ku cyerekezo cy’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa