skol
fortebet

Ingabire Marie Immaculee yagaragaje icyaca intege inyerezwa ry’ umutungo wa Leta

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane ishami ry’ u Rwanda TI- Rwanda Madame Ingabire Marie Immaculee yagaragaje ko ubugenzuzi yaba inzira yo guhangana n’ inyerezwa ry’ umutungo wa Leta.
Uyu muryango uvuga ko mu busesenguzi wakoze kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2014/2015 wasanze mu bigo bitagengwa n’ingengo y’imari na leta hadakorwa ubugenzuzi bwimbitse bituma hari umutungo w’igihugu ukoreshwa nabi.
Raporo uyu muryango washyize ahagaragara kuri uyu wa (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane ishami ry’ u Rwanda TI- Rwanda Madame Ingabire Marie Immaculee yagaragaje ko ubugenzuzi yaba inzira yo guhangana n’ inyerezwa ry’ umutungo wa Leta.

Uyu muryango uvuga ko mu busesenguzi wakoze kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2014/2015 wasanze mu bigo bitagengwa n’ingengo y’imari na leta hadakorwa ubugenzuzi bwimbitse bituma hari umutungo w’igihugu ukoreshwa nabi.

Raporo uyu muryango washyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, igaragaza ko miliyari 222 zakoreshejwe n’ibigo bitagengwa n’ingengo y’imari atakorewe igenzura.

Iyo raporo kandi igaragaza ko kutagenzurwa neza kw’ibi bigo bituma hari ibitagenda neza ku buryo rimwe na rimwe n’amafaranga yagakoreshejwe ibindi anyerezwa. Aha umuyobozi mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Immaculée atanga urugero rwa gahunda ya VUP.

Ati “Ubusesenguzi bwacu bugaragaza ko 40% by’amafaranga yanyerejwe afitanye isano na VUP, kandi yari agenewe gufasha abakene n’abandi bafite ibibazo.”

Ibigo bitagenerwa ingengo y’imari bishyirwa mu majwi mu kudakoresha neza umutungo harimo ibigo by’amashuri, amavuriro, inzego z’ibanze n’ibindi byose bihabwa inkunga n’uturere.

Ingabire avuga ko hakwiye kongerwa ubushobozi mu bugenzuzi bw’imbere mu bigo, kongerera ubushobozi abajyanama b’uturere n’abandi barebwa n’ingengo y’imari kugira ngo bajye bunganira umugenzuzi mukuru w’imari ya leta. Yemeza ko mu gihe nta ngamba zifatika n’ibihano bikarishye bizashyirwaho ibi bibazo bitazagabanyuka.

Raporo uyu muryango washyize ahagaragara, yerekana ko miliyari 2.3 z’amafaranga y’u Rwanda yaburiwe irengero yishyurwa abakozi ba baringa muri ibyo bigo bitagengwa n’ingengo y’imari ya leta nkuko The New Times ibitangaza.

Apollinaire Mupiganyi, Umunyamabanga Mukuru wa Transparency International Rwanda, avuga ko mu bigo bitagengwa n’ingengo y’imari ya leta, hari amafaranga menshi anyerezwa kandi atakorewe igenzura bitewe n’uko umugenzuzi mukuru w’imari ya leta atageramo, bityo agasaba ko hakorwa ibishoboka byose izi nzego nazo zikagenzurwa kugira ngo ibikorwa bishamikiye kuri ruswa bihagaragara bikemuke.

Ezra Gasangwa, umujyanama mu by’amategeko mu bugenzuzi bukuru bw’imari ya leta, avuga ko mu myaka ibiri ishize, ibitaro by’uturere 18 byakorewe igenzura, yemeza ko muri uyu mwaka bazakora ibishoboka byose kugira ngo ibitaro byose bya leta bikorerwe igenzura.
Ikibazo cyo kunyereza amafaranga y’umutungo wa leta cyakunze kuvugwa cyane mu nzego zitandukanye byose bijyana n’intege nke zikigaragara mu kuyagaruza.

Nyuma y’umwaka umwanzuro wo kongera imbaraga mu kugaruza umutungo wa leta uba wanyerejwe wemejwe n’umwiherero wa 13, Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Venantie, yatangaje ko washyizwe mu bikorwa hakabasha kugaruzwa arenga miliyoni 700 Frw, ariko ngo ntibishimishije kuko hagombaga kugaruzwa arenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Yatangaje ko mu mwanzuro bafatiye iki kibazo mu mwiherero w’abayobozi ku nshuro ya 14, ari uko hagiye kwifashishwa ikoranabuhanga ku buryo uzajya aba afitiye leta umwenda, igihe azaba agiye gusaba serivise runaka bizajya bihita bigaragara muri mudasobwa, bityo bifashe mu kuyagaruza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa