skol
fortebet

Ingaruka za COVID 19 zizarangizwa no kongera umusaruro wa buri cyose dukora- Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abanyarwanda bakomeje guhangana n’ibiciro byiyongereye ku isoko, byatumye ubu ababasha kubona ifunguro rihoraho bagabanuka.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa 04 Nyakanga 2023, umukuru w’I Gihugu cy’u Rwanda Paulo Kagame yavuze ko hakenewe kongera umusaruro wa buri cyose dukora kugirango bikemuke.
Perezida Kagakame yavuze ko imbaraga zishyirwamo na buri wese mu gihugu zidahagije ngo ikibazo gikemuke nk’uko tubyifuza.
Perezida wa Repubulika yashimangiye ko umusaruro ukwiye kwiyongera (...)

Sponsored Ad

Abanyarwanda bakomeje guhangana n’ibiciro byiyongereye ku isoko, byatumye ubu ababasha kubona ifunguro rihoraho bagabanuka.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa 04 Nyakanga 2023, umukuru w’I Gihugu cy’u Rwanda Paulo Kagame yavuze ko hakenewe kongera umusaruro wa buri cyose dukora kugirango bikemuke.

Perezida Kagakame yavuze ko imbaraga zishyirwamo na buri wese mu gihugu zidahagije ngo ikibazo gikemuke nk’uko tubyifuza.
Perezida wa Repubulika yashimangiye ko umusaruro ukwiye kwiyongera binyuz mu ngeri zose.

Ati “Ari abahinzi, ari aborozi, ari abashoramari mu gihugu, bigomba kwiyongera. Igihe umusaruro utazamuka ndetse ku muvuduko wo hejuru, tuzahora dufite icyo tubuze kuko ibiciro bizamurwa n’umusaruro udahari."

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko mu gihe twese dushyize hamwe yaba Leta, abikorera n’abaturage, umusaruro uzaba mwiza, n’ibibazo duterwa no kuwubura bikazagabanuka.

Perezida Kagame yagarutse no kubindi bibazo bikidindiza iterambere nka Transport itameze neza, yizeza ko hari icyatangiye gukorwa. Aho hari Bus ziziyongera mu gukemura ikibazo, avuga ko zimwe ziri hafi cyane yenda zanageze mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa