skol
fortebet

Ishyaka rya Democratic Green Party ryirukanye abarwanashyaka 2 kubera "imigambi mibisha" bashinjwa

Yanditswe: Monday 25, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) riyoborwa na Depite Dr.Habineza Frank, ryirukanye abanyamuryango baryo babiri kubera imigambi mibisha bari bafite yo kurisenyera mu rindi bashakaga gushinga.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka DGPR bwavuze ko abarwanashyaka birukanwe ari Bwana Tuyishime Jean Deogratious na Bwana Mutabazi Ferdinand banambuwe imyanya y’ubuyobozi bari barimo.

Itangazo ryashyizwe ahabona n’iri shyaka ryashyizweho umukono na Perezida waryo Dr.Frank HABINEZA [Depite] kuwa 24 Ukwakira 2021, rigira riti:

Itangazo ryashyizwe ahabona n’iri shyaka ryashyizweho umukono na Perezida waryo Dr.Frank HABINEZA [Depite] kuwa 24 Ukwakira 2021, rigira riti:

Komite Nyobozi Nshingwabikora y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), nyuma yo kugirwa Inama na Komite Nkemurampaka y’Ishyaka, kuwa 24 Ukwakira 2021, ku bijyanye ni myitwarire mibi yagiye iranga bamwe mu barwanashyaka bayo bagizwe na Bwana Tuyishime Jean Deogratious na Bwana Mutabazi Ferdinand,aho byagaragaye ko bafite imigambi mibisha kandi y’ubugambanyi yo gusenya Ishyaka barisenyera mu ryo benda gushinga bavuga ko babiterwamo inkunga n’abari hanze y’igihugu, kandi byagaragaye ko bamaze igihe bakangurira bamwe mu bayobozi b’Ishyaka gufatanya nabo muri uwo mugambi mubisha.

Byakomeje kugaragagara ko nta bunyangamugayo bwabaranze cyangwa indangagaciro z’Ishyaka ndetse no kunyuranya n’amategeko y’Ishyaka ndetse n’itegeko rigenga imyitwarire y’abanyapolitike n’imitwe ya politike mu Rwanda, bwafashe icyemezo cyo kwirukana burundu muI shyaka abo bavuzwe haruguru.

Twabibutsa ko Bwana TUYISHIME Jean Deogratious, yakuwe kuri liste ya burundu y’abakandida b’Ishyaka mu matora yabagize Inteko Nshingamategeko [Parliamentary candidates], nyuma y’uko Komisiyo y’igihugu y’ Amatora yeretse abayobozi b’Ishyaka ’dossier’ y’urubanza abaturage batandukanye bari baramurezemo ku byaha by’ubwambuzi, kubura ubunyangamugayo, no kutubaha amategeko. Nyuma yibwo yemeye kwandikira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, akuramo kandidature ye umunsi umwe mbere y’amatora y’abadepite.

Na none twabibutsa ko Bwana Mutabazi Ferdinand, utuye mu Karere ka Ruhango, mu ntangiriro z’uyu mwaka, y’iburishije irengero nyuma yo kutishyura imyenda yari abereyemo muramu we, akaba yarashakaga kubihindura ibibazo bya politike bigaragare ko ari inzego z’umutekano zabikoze noneho agonganishe Ishyaka DGPR n’Inzego za Leta.

Green Party ni rimwe mu mashyaka yemewe akorera mu Rwanda, rifite abadepite babiri mu nteko ishinga amategeko ndetse n’umusenateri umwe. Iri shyaka riri mu ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe gukorera mu Rwanda [NFPO] ryashinzwe mu 2009, riza kwandikwa mu 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa