skol
fortebet

Isoko rimwe rya Afurika rikeneye uruhare rw’ abikorera mu rwego rutigeze rubaho – Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 20, Mar 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko ibihugu by’ Afurika bikorana ubucuruzi n’ ibihugu byo hanze y’ uyu mugabane cyane kurenza uko bibukorana ubucuruzi hagati yabyo, avuga ko ishyirwaho ry’ isoko rimwe ry’ Afurika risaba ko ibyo bihugu bizamura ubucuruzi hagati yabyo kandi ntibigabanye ubwo bikorana n’ amahanga. Yongeraho ko isoko rimwe ry’ Afurika rikeneye uruhare rw’ abikorera cyane.
Umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda yabivuze kuri uyu wa 20 Werurwe 2018 ubwo yatangaga ikiganiro mu nama (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko ibihugu by’ Afurika bikorana ubucuruzi n’ ibihugu byo hanze y’ uyu mugabane cyane kurenza uko bibukorana ubucuruzi hagati yabyo, avuga ko ishyirwaho ry’ isoko rimwe ry’ Afurika risaba ko ibyo bihugu bizamura ubucuruzi hagati yabyo kandi ntibigabanye ubwo bikorana n’ amahanga. Yongeraho ko isoko rimwe ry’ Afurika rikeneye uruhare rw’ abikorera cyane.

Umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda yabivuze kuri uyu wa 20 Werurwe 2018 ubwo yatangaga ikiganiro mu nama yiga ku ishoramari muri Afurika. Iyi nama ibaye mbere y’ umunsi umwe ngo ibihugu by’ Afurika bishyire umukono ku masezerano ashyiraho isoko rimwe ry’ Afurika.

Yagize ati “Isoko rimwe ry’ Afurika rikeneye gukorwa mu byiciro haba mu gutekereza no gukora. Uruhare rwuzuye rw’ abikorera rurakenewe cyane kurusha uko rwigeze rukenerwa”

Perezida Kagame yavuze ko ikigero cy’ uburyo ibihugu by’ Afurika bikorana ubucuruzi hagati yabyo kiri munsi ya 20%. Nyamara ngo ni ubwo bimeze gutya, mu bice byateye imbere ho uburyo bakorana ubucuruzi hagati yabo biba bikubye ubwo muri Afurika inshuro eshatu cyangwa enye kuzamura.

Ati “Kuzamura ubucuruzi bw’ imbere muri Afurika ntabwo bisobanuye gucuruzanya gake n’ ibihugu byo hanze, ahubwo nidukorana ubucuruzi hagati yacu, ibigo byacu bizakura, bigiye icyerekezo hanyuma bishobore guhangana ku rwego mpuzamahanga”

Umwe mu bakoze inyigo ku buryo ibihugu bya Afurika bikorana ubucuruzi hagati yabyo yavuze ko bidakwiye ko ibihugu bya Afurika byakabaye bigitumiza isima hanze ya Afurika.

Perezida Kagame yibukije ko kuri uyu wa 21 Werurwe 2018 aribwo ibihugu bizasinya amasezerano ashyiraho isoho rimwe ry’ Afurika

Aati “Ejo tuzasinya amasezerano ashyiraho Isoko Rihuriweho n’Ibihugu bya Afurika. Ni amasezerano amaze igihe kinini, ndetse haracyari byinshi byo gukorwa. Twizeyeko aya masezerano azarushaho gushimangira inzira itugeza ku bumwe bwa Afurika.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibihugu nibimara gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rimwe ry’ Afurika hazabaho imbogamizi gusa ngo hakenewe ko ibyo bibazo bizajya bikemurwa mu buryo buboneye.

Iri soko rigiye gushyirwaho mu gihe mu myaka yashize ibihugu by’ Afurika y’ Amagepfo byashyizeho umuryango w’ isoko rimwe ‘COMESA’ ariko uyu muryango ukaba warageze aho ibikorwa byabo bigasa n’ ibihagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa