skol
fortebet

Itangazamakuru ryo mu Rwanda riranengwa kudakoresha ibarurishamibare mu nkuru ritangaza

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare (NISR) kiravuga ko ikoreshwa ryibarurishamibare mu nkuru zitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye bikiri ku rwego rwo hasi aho ruvuga ko ahanini usanga abanyamakuru nta bumenyi bafite ku ibarurishamibare.
Ibi bikaba byagarutsweho mu mugahugurwa yagenewe abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda yateguwe n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru(MHC),fatanyije na UNDP n’Ikigo cy’Igihugu (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare (NISR) kiravuga ko ikoreshwa ryibarurishamibare mu nkuru zitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye bikiri ku rwego rwo hasi aho ruvuga ko ahanini usanga abanyamakuru nta bumenyi bafite ku ibarurishamibare.

Ibi bikaba byagarutsweho mu mugahugurwa yagenewe abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda yateguwe n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru(MHC),fatanyije na UNDP n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare (NISR) agamije kubongerera ubumenyi mu gukoresha ibarurishamibare mu nkuru batara.

Agaruka ku kibazo cy’Ibarurishamibare mu itangazamakuru ryo mu Rwanda,Umukozi wa NISR,Jean Claude Nyirimanzi yavuze ko hagaragara icyuho gikomeye mu nkuru zikunze gutangazwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda aho usanga abanyamakuru badakunze kugaragaza imibare isobanura neza inkuru baba bakoze.


Umukozi wa NISR,Jean Claude Nyirimanzi

Ibi bikaba byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru(MHC),Peacemaker Mbugiramihigo wavuze ko aya mahugurwa agiye gufasha abanyamakuru kubera ko bimwe mu bitangazwa hashingiwe kubuhamya Abanyarwanda baba batanze ku buzima bwabo hashingiye kuri gahunda Leta itegura usanga kenshi imibare itagaragara kandi ari cyo cyerekezo kigaragaza aho umuntu ageze n’aho agana.

Ati’’aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru mu rwego rwo gukora inkuru zifite ireme, ahanini ngo zerekana aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere ndetse n’aho rugana’’

Ku bijyanye no kudakoresha ibarurishamibare , abanyamakuru bakaba bavuze ho ahanini biterwa nubwoko bw’inkuru abandi bagaruka ku kuba hari abayobozi binzego zitandukanye usanga nabo ntabumenyi bafite ku ibarurisha mibare kandi ariko bakagombye kubaha amakuru.

Aya mahugurwa yatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo,2016, aho ejo ku ya 30 abanyamakuru bahuguwe bazajya mu turere dutandukanye aho bazatara inkuru bakazitangaza bakoresheje ibarurishamibare, akaba azasozwa ku ya 6 Ukuboza,2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa