skol
fortebet

"Iyo imiyoborere ibangamiwe, ni nko kugira ubudahangarwa bw’umubiri buke..."-Perezida Kagame

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda witabiriye inama ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’uwa Afurika yunze Ubumwe (AU) ibera mu Bubiligi,yavuze ko imiyoborere myiza ari nk’umubiri bityo ikwiye kubungabungwa.
Inama ya EU na AU yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare bikaba biteganyijwe ko izasozwa kuri uyu wa Gatanu kuko yari iy’iminsi ibiri aho yavuze mu biganiro ku mahoro, umutekano n’imiyoborere.
Perezida Kagame watanze ikiganiro ku munsi wa mbere nk’uko byatangajwe na Perezidansi ibinyujije (...)

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda witabiriye inama ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’uwa Afurika yunze Ubumwe (AU) ibera mu Bubiligi,yavuze ko imiyoborere myiza ari nk’umubiri bityo ikwiye kubungabungwa.

Inama ya EU na AU yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare bikaba biteganyijwe ko izasozwa kuri uyu wa Gatanu kuko yari iy’iminsi ibiri aho yavuze mu biganiro ku mahoro, umutekano n’imiyoborere.

Perezida Kagame watanze ikiganiro ku munsi wa mbere nk’uko byatangajwe na Perezidansi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko imiyoborere mibi ari yo nyirabayazana w’amakimbirane abyara umutekano muke, ikaba ikwiye kwitabwaho mu rwego rwo kubisigasira mu buryo burambye.

Perezida Kagame yagize ati"Politiki n’imiyoborere myiza ni nk’umubiri ufite ubuzima buzira umuze. Iyo imiyoborere ibangamiwe, ni nko kugira ubudahangarwa bw’umubiri buke, bwibasirwa n’ubwoko bubonetse bwose bw’indwara.

Nta bundi buryo bwo kubaka amahoro n’umutekano birambye ku migabane yombi hatubakiwe ku miyoborere."

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibihungabanya umutekano atari umwihariko ku mugabane umwe ari na yo mpamvu hakenewe imitekerereze mishya n’uburyo bushya bwo guhuza ibikorwa mu kurwanya iterabwoba no gushyigikira ibikorwa byo kubaka amahoro.

Ati "Ntidushobora kurebera mu gihe ubuzima bw’abasivile b’inzirakarengane igihe buri mu kaga. Umutekano ku Mugabane w’u Burayi na wo ushobora guhungabnywa.Turi abaturanyi kandi ibihungabanya umutekano ntibigira imipaka."

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ubufatanye hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’uwa Afurika Yunze Ubumwe butajenjetse kandi bubyara umusaruro ufatika.

Ati "Turashaka umubano hagati yubumwe bw’ibihugu by’i Burayi n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika ufite ireme kandi utanga umusaruro ufatika.Turakeneranye, kandi bivuze ko tugomba gukorana nkabafatanyabikorwa buzuye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa