Kagame yashinje Raport y’impuguke za UN avuze ku Rwanda kwirengagiza ukuri
Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2023

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri raporo y’impuguke iherutse gushinja u Rwanda gukomeza gufasha M23.
Ni mu kiganiro kivuga uko u Rwanda ruhagaze muri iki gihe rumaze imyaka 29 rubohowe,yatangiye ku Gitangazamakuru cy’igihugu RBA
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta gitangaje kiri muri iriya raporo kuko abayikora bakora ikosa ryo kutabaza impande zose ziyivugwamo kandi ngo usanga akenshi iyo raporo isa n’ivuga ko u Rwanda ari rwo kibazo kandi atari ko bimeze.
Ati: “ Izo raporo zahozeho, kandi iyo urebye mu myaka hafi 30 ishize, ubona bahora bazana ibintu bisa.Usanga nta gishya kirimo. Urugero natanga ni uko dufite impunzi nyinshi ziri ino kandi zaje zihunga ihohoterwa, aho zabaga barazangaga bazikorera ibyamfura mbi. Icyakora uzasanga nta kintu kigaragara muri izo raporo kibivugwaho. Iyo uyirebyemo kandi ubona bagaruka kuri M23 nk’aho yabaye ikibazo kireba isi yose, kireba u Burayi, Amerika, Rwanda…wagira ngo yabaye ikibazo cy’isi yose…”
Perezida Kagame avuga ko ikintu gitangaje muri iriya raporo ari uko akenshi batinda kuri M23 na ADF ariko ntibakomoze kuri FDLR kandi yarabaye kimwe mu bigize ingabo za DRC, basa n’aho iki atari ikibazo.
Ngo iyo ubabajiije aho FDLR iba, wenda bikaba byaba impamvu zo kutayivugaho, basubiza ko abenshi mu bari bayigize basubiye iwabo.
Icyo gihe ariko ngo birengagiza ko hari abahasigaye kandi bakomeza guteza ibibazo u Rwanda.
Yatanze urugero rw’ibyo bakoze mu mwaka wa 2019.
Ati: “Abo bantu baduteza ibibazo turabazi, n’aho bari kandi si u Rwanda gusa bateza ibibazo, ahubwo bajya no mu baturanyi ndetse no mu Burundi, bava mu Majyaruguru bagaruka mu Majyepfo ya Kivu…”
Avuga ko we yifuza ko iriya raporo yajya ivuga kuri buri wese uwo ari we uyivugwamo aho kugira ngo itoranye.
Guha buri wese uyivugwamo umwanya, ibibazo byose bikavugwamo kandi bibajijwe buri ruhande ngo byatuma no gushaka umuti w’umutekano muke mu Karere uboneka.
Perezida Kagame yavuze ko iyo usomye ziriya raporo ubona ko bisa n’aho bashaka kuvuga uko bo ubwabo basobanura Jenoside yakorewe Abatutsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *