skol
fortebet

Kigali: Urujeni Martine yatorewe kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage

Yanditswe: Friday 25, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urujeni Martine yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, asimbuye Umutoni Gatsinzi Nadine, Uheruka kugirwa Umuyobozi mukuru w’ikigo Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA).
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2022, nibwo habaye amatora yo kuzuza Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, igizwe n’abajyanama 11 nk’uko biteganywa n’Itegeko.
Urujeni Martine watowe, yasimbuye Umutoni Gatsinzi Nadine, Uheruka kugirwa Umuyobozi mukuru (...)

Sponsored Ad

Urujeni Martine yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, asimbuye Umutoni Gatsinzi Nadine, Uheruka kugirwa Umuyobozi mukuru w’ikigo Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA).

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2022, nibwo habaye amatora yo kuzuza Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, igizwe n’abajyanama 11 nk’uko biteganywa n’Itegeko.

Urujeni Martine watowe, yasimbuye Umutoni Gatsinzi Nadine, Uheruka kugirwa Umuyobozi mukuru w’ikigo Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA).

Urujeni w’imyaka 50 ntabwo ari mushya mu buyobozi, kuko amaze igihe ayobora Ishami rishinzwe kwegereza ubutabera abaturage, muri Minisiteri y’Ubutabera.

Urujeni yari asanzwe mu myanya itandukanye irimo Umuyobozi mukuru ushinzwe Ubutabera mu baturage akaba n’intumwa ya leta (Division Manager of Community Justice Division and Senior State Attorney) muri Minisiteri y’Ubutabera.

Yabaye kandi Umuhuzabikorwa wa gahunda yo kwegereza ubutabera abaturage (Coordinator of Maison d’Access à la Justice, MAJ), anaba umuyobozi wungirije muri MAJ ushinzwe uburenganzira bw’abana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Urujeni yatowe n’amajwi 298, mu gihe uwo bari bahatanye yagize amajwi 86.

Hagombaga gutorwa kandi Umujyanama w’umugabo nawe uturuka mu Karere ka Nyarugenge, basimbura abandi babiri bagiye mu yindi mirimo.Undi watowe ni Bizimana Hamiss.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa