Komisiyo igiye kugenzura imbuga nkoranyambaga z’abiyamamariza kuyobora igihugu
Yanditswe: Tuesday 30, May 2017
Komisiyo y’amatora yatangaje ko nta gikorwa na kimwe cyerekeye abakandida biyamamariza kuba umukuru w’igihugu kigomba gutangarizwa ku mbuga nkoranyambaga zabo nka twitter hatabanje igenzurwa no kwemezwa n’iyo komisiyo.
Nk’uko Daily Monitor ibivuga, kuri uyu wa mbere 29, Kalisa Mbanda ukuriye Komisiyo y’amatora yabwiye AFP ko basabye abakandida bose kwerekana ubutumwa bashyira ku mbuga zabo kugira ngo hagenzurwe niba batanyuranya n’amategeko.
Yagize ati “Twasabye abakandida kutugaragariza (...)
Komisiyo y’amatora yatangaje ko nta gikorwa na kimwe cyerekeye abakandida biyamamariza kuba umukuru w’igihugu kigomba gutangarizwa ku mbuga nkoranyambaga zabo nka twitter hatabanje igenzurwa no kwemezwa n’iyo komisiyo.
Nk’uko Daily Monitor ibivuga, kuri uyu wa mbere 29, Kalisa Mbanda ukuriye Komisiyo y’amatora yabwiye AFP ko basabye abakandida bose kwerekana ubutumwa bashyira ku mbuga zabo kugira ngo hagenzurwe niba batanyuranya n’amategeko.
Yagize ati “Twasabye abakandida kutugaragariza mesaje zabo kugira ngo turebe niba badakora ibinyuranyijwe n’amategeko.”
Ingamba Leta yashizeho mu ntangiriro z’uku kwezi ngo zizatangira kugenzurwa nyirizina kuva kuwa 14 Nyakanga ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza bizaba birimbanyije. Ubutumwa bugufi, amafoto n’ibindi byose byifashishwa mu kwiyamamaza ku mbuga nkoranyambaga nibyo bizibandwaho mu igenzura.
Buri kimwe kigomba gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga kigomba kumurikirwa abakomisiyoneri 7 b’itora mbere y’amasaha 48 ko gishyirwaho.
Mbanda ati “Mu gihe ubutumwa bukubiyemo butemewe, ntabwo bizemerwa.”
Mbanda yavuze ibi bikozwe mu rwego rwo kwirinda no gukumira amagambo n’ibikorwa bishobora gutuma hari abahungabanya umutekano w’Abanyarwanda.
Abatavuga rumwe na leta banenze iki cyemezo bavuga ko ubu ari uburyo bwo gukumira ibyazavugwa kuri Perezida Kagame ushaka gutsinda amatora yo muri
Kamena nyuma yo guhindura itegekonshinga ngo akunde yongere yiyamamaze.
Frank Habineza uyobora ishyaka rya Democratic Green Party yagize ati “Ibi sibyo rwose. Ndatekereza ko imbuga nkoranyambaga neza bituruka mu muntu ubwe. Ahubwo iryo genzura ni iryo kubangamira akazi kacu gusa.”
Ati “Ikigambiriwe ni uguhasha ubutumwa bushobora kuzaza bunenga ishyaka riri ku butegetsi bitwaje ko buhungabanya umutekano n’ibindi nk’ibyo.”
Frank Habineza ni umwe mu bakandida bane bamaze gushyikiriza dosiye zabo muri Komisiyo y’amatora, akaba kandi ategereje ko ubusabe bwe bwemezwa.
Habineza n’ishyaka rye Democratic Green party nibo bonyine batemeranyaga n’umushinga wo guhindura itegekonshinga muri 2015 ryaje guha Perezida Kagame uburenganzira bwo kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu gihe andi mashyaka yose yari yunze mu rya FPR ashyigikira ihindurwa ry’itegekonshinga.
Ibitekerezo
Oya oya rwose nta gufunga imbuga nkoranyambaga rwose!!! Ibyo se bibaho mu gihugu kiri muri democracy? Mwidusubiza inyuma. Uzatanga ubutumwa bushobora guteza imvururu cyangwa kuvangura abanyarwanda azakurikiranwe n’inzego zibishinzwe, ariko murekere abantu ubwisanzure bwabo mu itumanaho. Ntimuzakore ikosa nk’iryo mwaba musebeje igihugu cyacu dukunda