skol
fortebet

Ku mupaka wa Rubavu, Abacanshuro ba mbere bamaze kuhagera n’abakozi ba Banki y’isi

Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe M23 yamaze kwigaruriya umujyi wa goma, abacanshuro b’abanyamahanga bafashaga igisirikare cya congo FARDC, bari gutaha banyuze mu Rwanda. Amashusho agaragaga ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza aba bacanshuro ku mupaka munini wa Goma binjira mu Rwanda.

Sponsored Ad

Mu gihe M23 yamaze kwigaruriya umujyi wa goma, abacanshuro b’abanyamahanga bafashaga igisirikare cya congo FARDC, bari gutaha banyuze mu Rwanda. Amashusho agaragaga ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza aba bacanshuro ku mupaka munini wa Goma binjira mu Rwanda.

Nyuma y’imirwano yahuje M23 n’Igisirikare cya Congo FARDC, Umutwe wa M23 wasohoye itangazo usaba ko FARDC yarambika intwaro hasi mu mahoro. Gusa siko byagenze kuko umutwe wa M23 warwanye n’izi ngabo kugeza ufashe Umujyi wa Goma ndetse bamwe mu basirikare bawo batangira guhungira mu Rwanda abandi banyura inzira y’amazi bajya i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

Ubwo Umutwe wa M23 watangazaga ko ufashe ikibuga cya Goma hari abasirikare ba FARDC bagaragaye mu Kibuga i Goma bakikijwe na M23. Ni abasirikare bigaragara ko atari bake aho bamaze kumanika amaboko. Kuva imirwano yakubura mu Mujyi wa Goma, Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye barahunze banyuze mu Rwanda. Hari kandi n’abandi baturage b’abanyekongo bahungiye mu Rwanda.

Kuri ubu abasirikare b’abacanshuro bari baraje gufasha FARDC guhangana n’umutwe wa M23 na bo bari gutaha aho banyuze mu Rwanda bagenda. Uyu munsi kandi hari n’Abakozi ba banki y’isi nabo banyuze mu Rwanda bataha.

Hagati aho, umunyamukuru w’Umuryango tv uri i Rubavu avuga ko ubuzima muri kariya Karere bwagarutse aho abaturage basubiye mu buzima bwabo bwa buri munsi. N’abanyekongo bari barahungiye mu Rwanda nabo batangiye gusubira iwabo.
Umwe muri yavuze ko yishimiye ko Umujyi wa Goma wafashwe na M23 akaba yizeye umutekano bidasubirwaho.

Yagize ati: “Nsubiye mu rugo kuko abagumyeyo batubwiye ko ubuzima buhagaze neza kuva ingabo za M23 zafata uyu mujyi, ni yo mpamvu nsubiyeyo n’umuryango wanjye.”

Karegesa Faustin na we uri mu basubiye muri Congo yabwiye Imvaho Nshya ko kuba asanze umupaka urinzwe na M23 ari ikimenyetso cy’uko Umujyi wamaze gufatwa kandi ko utekanye.

Ibi abihera ku kuba nta masasu arongera kumvikana muri uyu Mujyi wa Goma cyane ko ngo atahungiye kure ahubwo yari mu Mujyi wa Rubavu abikurikiranira hafi.
Hari abaturage bo mu Karere ka Rubavu bahamirije Imvaho Nshya ko ejo nimugoroba bambutse bakagera i Goma kandi bakagaruka amahoro.

Icyakoze bafite icyizere ko ibintu bizasubira ku murongo bakongera gukura ubucuruzi nkuko byari bisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa