skol
fortebet

‘Kugira urubyiruko rudafite inzozi ni nko kugira ibimasa ugategereza umukamo’ Bamporiki

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Itorero ry’ Igihugu Edouard Bamporiki yagaragaje ko Perezida Kagame ari impozamarira Imana y’ i Rwanda yahaye Abanyarwanda asaba urubyiruko kwihagararaho no kugira inzozi.

Sponsored Ad

Mu butumwa yatanze ku munsi wa 2 w’ inama ya 16 y’ Umushyikirano, Bamporiki yagaragaje ko Perezida Kagame yasannye urukuta ruhuza intekerezo z’ Abanyarwanda ba mbere y’ Abakoroni n’ Abanyarwanda bariho ubu.

Yagize ati “Abanyarwanda bamaze igihe barira kubera imiyoborere mibi. Muri iyi myaka 24 dukwiye kwishimira ko Imana y’ i Rwanda yaduhaye imiyoborere myiza n’ umuyobozi mwiza, abavugaga bose bagushaga aho ukumva ko hari amarira bahojejwe”

Yakomeje asaba urubyiruko kurangwa no kwihagararaho kuko ngo umwami Rugahigwa yagiye mu Bubiligi yamusaba kureka intekerezo aranga, agarutse aburira abanyarwanda ko bajya bagenda bihagazeho.

Icyo gihe ngo yagize ati “Nabonye abazungu bashaka ko Umunyarwanda azajya agenda ariko ibitekerezo biri mu bwenge bwe no mu mutima we ari ibyabo. Tukabona umuntu ugenda ariko atihagazeho ahagazweho n’ abandi.”

Bamporiki yagize ati “Ndashaka gusaba abakiri bato kwihagararaho. Uge ugenda wumva ari wowe ufite u Rwanda ku mutima. Ntagenda ndi Bamporiki ariko muri njyewe harimo undi muntu w’ Umubiligi cyangwa w’ Umunyamerika uzigaragaza igihe nikigera”

Yakomeje avuga ko u Rwanda Abanyarwanda bakwiye kugira ishusho y’ u Rwanda bifuza kuko ntawe ushobora gukabya inzozi atarose.

Ati “Dukomeje kugira urubyiruko rudafite inzozi nyakubahwa Perezida wa Repubulika nabigereranya no kugira ishyo ry’ ibimasa ugategereza umukamo. Tugomba kugira urubyiruko rufite inzozi tukazazikabya”

Perezida yavuze ko ikibazo cy’ imirire mibi gikwiye guhagurikirwa 100% , icy’ umutekano muke kigahagurukirwa birenze 100%. Anifuriza Abanyarwanda kuzagira iminsi mikuru myiza isoza umwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa