skol
Kigali

Kuri uyu wa gatanu NEC iratangaza urutonde ntakuka rw’ abakandida beremewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 7 July 2017

Kuri uyu wa Gatanu tariki indwi Nyakanga biteganyijwe ko Komisiyo y’ igihugu y’ amatora NEC itangaza urutonde rw’ abakandida bemerewe kwiyamamariza umwanya w’ umukuru w’ igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwanya wa 2017.

Uru rutonde ntakuka rugiye gutangazwa mu gihe tariki ya 27 Kamena iyi komisiyo yari yatangaje urutonde rw’ agateganyo rwagaragarayeho abakandida babiri gusa muri batandatu batanze kandidatire.

Abagaragaye ku rutonde rw’ agateganyo ni Paul Kagame watanzwe n’ ishyaka FPR na Dr Frank Habineza watanzwe n’ ishyaka DGPR.

Abataragaragaye ku rutonde rw’ agateganyo ni Diane Shimwa Rwigara, Mwenedata Gilbert, Mpayimana Philipe na Barafinda Ssekikubo Fred. Aba uko ari bane bifuza kwiyamamaza nk’ abakandida bigenga.

Kwakira ibyangombwa by’ abifuza kuziyamamariza kuyobora u Rwanda byatangiye tariki 12 Kamena 2017, tariki 27 Kamena NEC ihagarika kwakira kandidatire ariko abatanze ibyangombwa bituzuye bemererwa gukomeza kubitanga bitarenze tariki 6 Nyakanga.

Amakuru agera ku Umuryango atangwa na ba nyir’ ubwite ni uko Diane Rwigara na Barafinda bamaze gutanga ibyombwa byose basabwe ndetse bakaba bafite icyizere cyo kugaragara ku rutonde ntakuka rw’ abemerewe kwiyamamaza.

Amatora y’ umukuru w’ u Rwanda ateganyijwe tariki 3 Kanama ku bazatorera mu mahanga na tariki 4 Kanama ku bazatorera mu Rwanda.

Listi y’ itora iriho abagera kuri miliyoni 6 n’ ibihumbi 800. Aya matora azabera kuri site z’ itora zirenga 2500.

Itegeko ry’ itora mu Rwanda riteganya ko uwarushije abandi bakandida amajwi ariwe uba yatowe nta matora y’ ikiciro cya kabiri abaho keretse iyo hari abakandida babiri banganyije amajwi.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sena y’u Rwanda yashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rwe mu gutuma...

Inyeko ishinga amategeko umutwe wa Sena yashyize hanze Ubutumwa bw’ishimwe...
28 June 2022 1

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Singapore...

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Intebe wa...
27 June 2022 0

Perezida Kagame yashimiye abitabiriye #CHOGM2022 n’inzego z’umutekano zatumye...

Perezida Paul Kagame yashimye abitabiriye inama ya CHOGM baturutse hirya no...
26 June 2022 0

"U Rwanda nta somo rukeneye ry’indangagaciro"-Perezida Kagame

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa BBC, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta...
26 June 2022 0

Perezida Kagame yahishuye impamvu yatumiye Emir wa Qatar mu nama ya CHOGM...

Perezida Paul Kagame yashimiye Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Leta ya...
25 June 2022 1

Perezida Kagame yahawe umwanya ukomeye muri CHOGM

Nyuma y’aho u Rwanda rwakiriye inama ya CHOGM2022, Perezida Paul Kagame ni...
24 June 2022 0