skol
fortebet

Kwibuka 28: Mukabalisa Donatille yanenze imyitwarire ya UN muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Yanditswe: Tuesday 12, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku Rwibutso rwa Nyanza, mu Karere ka Kicukiro Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille, yagarutse ku myitwarire igayitse ndetse n’ubugwari byaranze Loni yari izi ko Jenoside irimo gutegurwa ariko ntiyayiburizamo kandi n’igihe yashyirwaga mu bikorwa ntiyatabaye kandi itari ibuze ubushobozi.

Sponsored Ad

Ati: “Ni imyitwarire igayitse ariko ni n’isomo rikomeye Abanyarwanda twakuyemo nk’Igihugu ndetse navuga ko ari kimwe muri byinshi byatumye Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu buhitamo kugendera ku mitekerereze ishingiye ku kwigira, kwishakamo ibisubizo, kwimenya aho gutega amaso buri gihe amahanga, ahubwo ayo mahanga akaza atwunganira mu murongo w’ibyo tuba twigeneye nk’Igihugu nk’Abanyarwanda”.

Yakomeje agira ati: “Nubwo twatereranywe n’amahanga twishimira ko twabonye ubutwari ntagereranywa kandi budasanzwe bw’ Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame dushimira cyane kandi tuzahora dushimira, kuko bitanze mu buryo budasanzwe bagatabara abicwaga. Kandi dukomeje no kubashimira kuko dufatanyije mu rugamba rwo kubaka Igihugu cyacu no kugiteza imbere ubutitsa, twubakira ku musingi w’amahoro n’umutekano”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange na we yagarutse ku buryo abari bahungiye mu hahoze ari ETO Kicukiro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi batereranywe na Leta yari iriho icyo gihe ndetse banatereranwa n’imiryango mpuzamahanga bicwa urw’agashinyaguro ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro.
Yagize ati: “Turi hano tubunamiye kandi tubibukana urukundo n’icyubahiro bambuwe n’abicanyi”.

Perezida wa Ibuka Nkuranga Egide yatanze ubutumwa bw’ihumure, asaba abarokotse Jenoside gukomera, bagaharanira kwiyubaka. Yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda itanga urubuga rwo kwibuka kuko ari ho hava ingufu zo kubaka Igihugu.

Mafeza Faustin wari intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) muri uyu muhango, yatanze ikiganiro ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ingengabitekerezo y’urwango ku Batutsi yigishijwe igihe kirekire bigizwemo uruhare n’abanyapolitiki, abakoloni ndetse n’abamisiyoneri ba Kiliziya Gatolika.

Yanagarutse ku mateka y’ahahoze ari muri ETO Kicukiro (mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali), avuga ko ku italiki ya 11 Mata 1994, hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, ibyo byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n’ingabo zifite intwaro. Ari ko si ko byagenze MINUAR yarigendeye, imaze kubasiga mu menyo y’Interahamwe n’abasirikare bagiye babica urw’agashinyaguro mu nzira kugera i Nyanza ya Kicukiro.

Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro yerekana ugutsindwa k’Umuryango mpuzamahanga kubera ko bari bazi neza ubwicanyi (abo muri uyu muryango) bwategurwaga kandi ntibagira icyo bakora ngo babuburizemo n’igihe butangiye bahise bigendera basiga abahahungiye mu menyo y’abicanyi barabatsemba”.

Hodari Marie Rose umwe mu barokotse Jenoside yagarutse ku mateka n’ubuzima bushaririye yanyuzemo we n’umuryango we, avuga ko kuva na mbere hose batotezwaga aho bari batuye hahoze ari muri Komini Shyorongi, bakaza guhungira i Kigali muri Kicukiro mu 1991 ubwo hariho inkubiri y’amashyaka.

Yavuze ko ku italiki ya 7 Mata 1994 ari bwo se yishwe, we n’umubyeyi n’abavandimwe basigaranye bakomeje kubaho mu buzima bwo kwihishahisha baza no kugera hariya hahoze ari muri ETO. MUNUAR imaze kugenda abagabo bari muri iki kigo barabegeranyije kugira ngo barebe ko bahungira kuri Sitade Amahoro, ababashije gusohoka kuko na ho bari batangiye kuhatera ibisasu, baguye mu gico cy’interahamwe n’abasirikare ba Leta yariho icyo gihe batangira kubica.

Hodari ni we warokotse mu muryango we, avuga ko Inkotanyi zimaze kugera aho bari bari zabasindagije we n’abandi bari kumwe i Nyanza ya Kicukiro bakomeretse cyane baza no kujya kubavuriza i Byumba. Ati: “Ndashimira Inkotanyi zaturwanyeho zigakomeza no kubungabunga ubuzima bwacu”.

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside barenga ibihumbi 96; harimo imibiri y’abiciwe ahahoze hitwa ETO Kicukiro n’indi yagiye ikurwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa