skol
fortebet

Kwibuka28: Perezida Kagame yakomoje ku bintu bitatu biyoboye Isi

Yanditswe: Thursday 07, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’Abanyarwanda batandukanye n’inshuti z’u Rwanda yakomoje ku ibintu Bitatu (3) biyoboye Isi ya none.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri iki gihe hari uburyo butatu byitwa ko buyobora Isi harimo demokarasi, igitugu n’ubundi bwa gatatu bunakomeye cyane aribwo uburyarya.
Yagize ati “Ubukomeye, bufite imbaraga kandi bucishije make, ni uburyarya. Kuri twe, tuzafata izina uwo (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’Abanyarwanda batandukanye n’inshuti z’u Rwanda yakomoje ku ibintu Bitatu (3) biyoboye Isi ya none.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri iki gihe hari uburyo butatu byitwa ko buyobora Isi harimo demokarasi, igitugu n’ubundi bwa gatatu bunakomeye cyane aribwo uburyarya.

Yagize ati “Ubukomeye, bufite imbaraga kandi bucishije make, ni uburyarya. Kuri twe, tuzafata izina uwo ariwe wese ashaka kuduha. Nta kibazo mbifiteho ariko amasomo twize, ibintu tuzi, ni uko icy’ingenzi intambwe ndende uzagenda, ibilometero, ibihumbi; ntabwo uzabona abantu bafite agaciro cyangwa ubuzima bufite agaciro kurusha ubwacu.”

Yaboneyeho kuvuga ko u Rwanda rwahisemo kugendera ku masomo rwize aho kugendera kuri politiki ziyoboye isi usanga ahanini ziherekejwe n’uburyarya butavugwa ariko ari bwo muzi w’ibikorwa byose.

Ati: “Turi agahugu gato, ariko turi banini mu butabera. Bamwe muri abo ni ibihugu binini kandi bikomeye ariko ni bato cyane mu butabera. Nta masomo bafite bakwigisha uwo ari we wese, kubera ko bari mu bagize uruhare muri aya mateka yatumye abasega miliyoni y’abantu bacu batsembwa. Impamvu zateye ibyo twanyuzemo bikatubabaza zifite inkomoko iyo. Izo mpamvu ntizishobora kubaha amahoro, barashaka gushisha uruhare rwabo. Barashaka gushisha uguceceka kwabo ubwo amamiliyoni y’abaturage hano mu Rwanda yari abakeneye ngo bavuge, ngo baze babatabare.”

Yakomeje ashimangira ko bibabaje kuba ibihugu bitanga amasomo y’ubutabera bigicimbikiye bamwe mu bakoze ayo mahano, ndetse bamwe muri bo bakaba bacungiwe umutekano bikomeye.

Ati: “Bamwe muri bo n’uyu munsi barinzwe n’ibihugu bitanga amasomo y’ubutabera….Twebwe twize amasomo yacu. Tuzikorera amazina uwo ari we wese yashaka kutwita, ibyo nta kibazo na kimwe tubifiteho. Ariko amasomo twize ni amasomo y’ibintu bamwe muri twe twari dusanzwe tuzi, ni uko aho wajya hose udashobora kubona abantu b’ingenzi kuturusha cyangwa bafite ubuzima bw’ingirakamaro kurusha ubwacu.”

Perezida Kagame yaboneyeho kuvuga ko buri mwaka uhita mu myaka 28 ishize, usiga Abanyarwanda barushijeho gukomera ari na ko barushaho kuba beza; aboneraho kwibutsa amahanga ko abo banyarwanda ari na bo bagomba guhitamo abo bagomba kuba bo, aho kugira ngo bikorwe n’undi uwo ari we wese.

Umukuru w’Igihugu yagejeje ijambo ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda nyuma yo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyira indabo ku mva ishyinguwemo abasaga 250,000 ku Urwibutso rwa Kigali no gucana urumuri rutazima ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Yashimangiye ko igihe cyo kwibuka ari umwanya buri wese mu Rwanda abura amagambo yo kuvuga atari uko hari uwabimubujije nk’uko bamwe muri abo banenga u Rwanda babivuga, ahubwo biturutse ku kuba ibyabaye mu mateka yarwo ari agahomamunwa.

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku gaciro ko kubabarira kwaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abari bafite intwaro bayihagaritse, yemeza ko ari na wo musingi w’iterambere u Rwanda rugezeho muri iyi myaka ishize rwiyubatse ruhereye kuri zero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa