skol
fortebet

"Kwimuka Kangondo na Kibiraro bigeze ku musozo nta muvundo"-Leta

Yanditswe: Saturday 17, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda,Alain Mukuralinda, yatangaje ko kwimura abantu bari batuye muri Kangondo na Kibiraro byarangiye "nta muvundo"
Ibikorwa byo gusenya inzu zabo byatangiye ejo kuwa gatanu nyuma y’uko hagoswe n’inzego z’umutekano.
Abinyujije kuri Twitter ye, Mukuralinda yagize ari "Kwimuka Kangondo na Kibiraro bigeze ku musozo nta muvundo. Leta ikomeje kandi gutega amatwi no gushakira umuti ibindi bibazo byavuka nyuma y’aho bagereye aho bimukiye mu Busanza."
Kuva ejo kuwa (...)

Kuva ejo kuwa gatanu ibikorwa byo gusenya inzu muri iriya midugudu byaratangiye, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,Pudence Rubingisa,avuga ko bitarenze kuwa mbere ntawe ugomba kuba akiri aho hantu.

Leta ivuga ko aba bantu barimo kwimurwa "ku bw’inyungu rusange no gutuzwa neza", bamwe mu bari kwimurwa hano bakavuga ko barimo kwumurwa kubw’inyungu z’abashoramari bashaka ubutaka bwabo.

Imiryango yose hamwe yari ituye Bannyahe ni 1486.Iyabariwe munsi ya Miliyoni 10 ni 114.Iyabariwe munsi ya Miliyoni 3 ni 330.Abahetswe ni 294.Iyabariwe hejuru ya Miliyoni 35 ni 52.

Inzu ya make i Busanza ni Miliyoni 14 FRW.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa