skol
fortebet

La Corniche: Hari kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, DRC, uzwi nka La Corniche, hagiye kubera ibiganiro bihuje intumwa z’u Rwanda, DRC n’iza Angola nk’umuhuza w’ibi bihuguku rwego rw’abaminisitiri.

Sponsored Ad

Izi ntumwa ziraganira ku ngingo zirimo umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, gusenya Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR no guhagarika imirwano hagati y’Ingabo za DRC n’imitwe yihuje nayo, bahanganye n’Umutwe wa M23.

Muri ibi biganiro, u Rwanda rurahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku rundi ruhande Th?r?se Kayikwamba, Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga wa DRC, ari we uza kuba ahagarariye iki gihugu. Angola nk’umuhuza hagati y’ibi bihugu nayo ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Tete Antonio.

Bitewe n’uburemere bw’ibi biganiro, DRC yabaye ifunze umupaka munini, aho abashaka kujya DRC cyangwa kuvayo bari guca ku mupaka muto.

Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe mu minsi ishize ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko mugenzi we wa DRC Kayikwamba yanze gusinya amasezerano yarimo ibyumvikanywe n’abakuru b’iperereza b’impande zombi hamwe n’umuhuza, byarimo gahunda yo gusenya Umutwe wa FDLR.

Bibaye kandi mu gihe imirwano ikomeje muri Teritwari ya Masasi no muri Kivu y’Amajyaruguru, nubwo Umutwe wa M23 na DRC byari byasabwe gutanga agahenge.
Ibiganiro bya Luanda biheruka byari byasabye u Rwanda kugabanya ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ariko narwo rukabikora ari uko na DRC igaragaje ko yatangiye kurandura Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa