skol
fortebet

Leta y’Ubwongereza yasubije abanenze umwanzuro wayo wo kohereza impunzi mu Rwanda

Yanditswe: Monday 18, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza, Priti Patel yasubije abanenga gahunda ya leta ye yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, avuga ko bananiwe gutanga ibisubizo kuri icyo kibazo.

Sponsored Ad

Mu nyandiko y’ibitekerezo byabo bombi yandikanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta mu kinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza, yavuze ko batanze igisubizo kirimo guhanga agashya ku "bucuruzi bwica abantu" bwa magendu yo gucuruza abantu.

Madamu Patel na Bwana Biruta bavuze ko nta "gihugu cyifitemo gufasha" gishobora kwemera ko ako kababaro gakomeza.

Bibaye nyuma yaho Musenyeri mukuru wa Canterbury Justin Welby avuze ko hari "ibibazo bikomeye byo gushyira mu gaciro" kuri iyo gahunda.

Madamu Patel na Bwana Biruta bavuze ko uburyo buriho ku isi bujyanye n’abasaba ubuhungiro "burimo gusenyuka" bitewe n’ubukana bw’amakuba ajyanye n’imibereho hamwe n’ubucuruzi bw’abantu.

Bavuze ko gahunda yo kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu Rwanda bagashobora gusaba kuhatura, izatuma abantu bahunga itotezwa bashobora kugira umutekano.

Banongeyeho ko amafaranga Ubwongereza buzaha u Rwanda muri iyo gahunda - mu ntangiriro angana na miliyoni 120 z’amapawundi (miliyari 160 mu mafaranga y’u Rwanda) mu mishinga y’uburezi - azafasha mu gucyemura ibura ry’amahirwe y’akazi rituma habaho abimukira bajya gushakisha imibereho ahandi.

Banditse bati: "Turimo gufata ingamba zirimo gushira amanga no guhanga agashya ndetse ntibitangaje ko inzego zinenga gahunda [zacu] zananiwe gutanga ibisubizo byazo bwite".

"Kwemera ko aka kababaro gakomeza ntibikiri amahitamo ku gihugu icyo ari cyo cyose cyifitemo gufasha".

Byanamenyekanye ko impunzi zimwe mu Rwanda zizoherezwa mu Bwongereza, bijyanye n’ibikubiye mu masezerano ibi bihugu byagiranye kuri iyi gahunda y’abimukira.

Umutegetsi wo muri leta y’Ubwongereza yabwiye BBC ko ibyo biri muri gahunda yo gufasha u Rwanda kongera gutuza "igice cy’impunzi zitishoboye cyane kurusha izindi".

Ku cyumweru cya Pasika, Musenyeri mukuru wa Canterbury yabaye uwa vuba aha mu bakomeye unenze iyo gahunda, ashinja leta y’Ubwongereza "gutanga ikiraka ku nshingano zacu", avuga ko iyo gahunda idashobora "kurenga guca urubanza kw’Imana".

Musenyeri mukuru wa Canterbury yunganiwe na Musenyeri mukuru wa York, Stephen Cottrell, wavuze ko iyo gahunda "iteye agahinda kenshi kandi ibabaje cyane", yongeraho ati: "Dushobora gukora neza cyane birenze ibi".

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza ndetse n’abadepite bamwe bo mu ishyaka rya Conservative riri ku butegetsi, na bo banenze iyo gahunda, mu gihe imiryango ifasha n’imiryango ikora ubuvugizi yose hamwe irenga 160 yavuze ko iyo gahunda "irimo ubugome mu buryo buteye isoni", isaba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson na Madamu Patel kuyikuraho.

Bimwe mu bihangayikishije iyo miryango harimo kuba u Rwanda ubwarwo ruvugwamo guhonyora uburenganzira bwa muntu, aho mu mwaka wa 2021 Ubwongereza bwavuze ku birego by’ubwicanyi burenze ku mategeko, kuburirwa irengero n’iyicwarubozo (kuborezwa igufa mu Kirundi) mu Rwanda.

Ariko mu nkuru y’ibitekerezo byabo yo mu kinyamakuru The Times, Madamu Patel na Bwana Biruta bavuze ko u Rwanda "ruri mu bihugu bitekanye cyane ku isi" kandi ko rusanzwe rwaramaze gucumbikira impunzi 130,000 ziva mu bihugu byinshi.

Mu gihe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda bavuze ko iyo gahunda "izaca intege abimukira ntibashyire ubuzima bwabo mu kaga" bakora ingendo zirimo ibyago, ibaruwa y’umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza yavuze ko gihamya y’uko guca intege abimukira "ishidikanywaho cyane".

Umunyamabanga uhoraho Matthew Rycroft yaburiye ko iyo gahunda ifite ikiguzi kiri hejuru kandi ko ayo mafaranga yaba atanzwe mu buryo burimo gushyira mu gaciro mu gihe iyo gahunda yaba ishoboye kugabanya umubare w’abambuka Channel (La Manche) ndetse n’abandi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Biruta Vincent, ari na we washyize umukono kuri aya mazomo mu izina rya Leta y’u Rwanda, yavuze ko abimukira n’abasaba ubuhungiro bazakirwa binyuze muri ayo masezerano bazabona amahirwe angana n’ay’abo bazaza basanga.

Biteganyijwe ko bazabona amahirwe yo gusubira mu ishuri ku babyifuza, kongererwa ubumenyi butandukanye, kubona amahirwe y’imirimo, guhabwa serivisi z’ubuvuzi, izijyanye no kwitabwaho mu muryango n’izindi. Binateganywa ko bazajya boherezwa kuba mu bice bitandukanye by’Igihugu barushaho kugera ku mahirwe angana n’ay’abandi basanze.

Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko bakirega mu rwanda bazaba basezeye ikibazo cy’ubusumbane mu kubona amairwe yo kubakirwa ubushobozi n’iterambere rya muntu na yo ntandaro y’ubwimukira butubahirije amategeko.

Yongeyeho ko kubera amateka y’u Rwanda, Abanyarwanda bafitanye isano yimbitse n’abakeneye ubuhungiro n’abifuza kubona amahirwe mu gihugu gishya.

Ati: “Nk’uko mubizi u Rwanda rwigeze kuba kimwe mu bihugu biza imbere mu kugira impunzi nyinshi ku Isi, ndetse n’Abanyarwanda benshi babonye igisobanuro cyo kubura ishyikizo. Ibyo byahinduye uko tubona ubuhunzi n’ubwimukira; u Rwanda kuri ubu rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro bagera ku 130,000 baturuka mu bihugu bitandukanye barimo abaturanyi bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Burundi, n’abaturuka muri Afghanistan n’abimukira baturutse muri Libya.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa