skol
fortebet

LIPRODHOR ihanira uburenganzira bwa muntu yambuye abakozi miliyoni 35

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuryango utari uwa Leta, uharanira guteza imbere no gusigasira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, LIPRODHOR, uri mu ihurizo rikomeye ryo gushaka miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko ugomba kwishyura abari abakozi bawo.
LIPRODHOR iri mu bihe byo kwiyubaka bundi bushya nyuma y’amateka mabi yanyuzemo mu myaka ishize cyane cyane mu 2013 na nyuma yaho.
Icyo gihe habaye ihirikwa ry’ubuyobozi, aho Komite Nyobozi yavanyweho na bagenzi babo, abavanyweho bakavuga ko (...)

Sponsored Ad

Umuryango utari uwa Leta, uharanira guteza imbere no gusigasira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, LIPRODHOR, uri mu ihurizo rikomeye ryo gushaka miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko ugomba kwishyura abari abakozi bawo.

LIPRODHOR iri mu bihe byo kwiyubaka bundi bushya nyuma y’amateka mabi yanyuzemo mu myaka ishize cyane cyane mu 2013 na nyuma yaho.

Icyo gihe habaye ihirikwa ry’ubuyobozi, aho Komite Nyobozi yavanyweho na bagenzi babo, abavanyweho bakavuga ko bidakurikije amategeko, ibyo bigatera imvururu, na zo zatumye Inama rusange ivanaho iyo komite yari yafashe ubuyobozi, maze mu 2015 hagatorwa Komite yemewe kandi ikurikije amategeko ari na yo iyobowe na Me Nkurunziza Jean Pierre.

Nk’uko Me Nkurunziza abyemeza, ibyo byatumye uwo muryango utakarizwa icyizere haba kuri bamwe mu banyamuryango, abafatanyabikorwa, ariko cyane cyane abaterankunga, maze umuryango uhita ugwa mu bibazo by’amikoro, ndetse uratindahara cyane.

Umuyobozi wa LIPRODHOR, Me Nkurunziza Jean Pierre avuga ko akavuyo kabaye muri uyu muryango katumye utakarizwa icyizere

Ati “Amikoro make mu miryango itari iya Leta si umwihariko wa LIPRODHOR, kuko hose icyo kibazo kirahari. Ariko by’umwihariko muri LIPRODHOR ho ikibazo giterwa n’amakimbirane yabayeho mu 2013, […] Abaterankunga bahise babona ko harimo ikibazo maze baba barahagaze. Ibyo byatumye umuryango ugira ibibazo by’amadeni.”

Ako kaduruvayo katumye uwo muryango ubura amafaranga yo guhemba abakozi no gukoresha mu mibereho yawo, bituma wisanga mu madeni, na yo agira uruhare mu kurushaho guca intege abaterankunga, kuko baba bibaza ko amafaranga batanga ashobora gukoreshwa mu kwishyura amadeni aho gukoreshwa mu cyo yatangiwe.

LIPRODHOR yahoranye abakozi bagera kuri 18 mbere ya 2013, bamara igihe bakora badahembwa nk’uko Komite iyoboye uwo muryango ubu ibyemera, maze bamwe bahitamo kwiyambaza inkiko basaba kwishyurwa miliyoni 113, ariko Urukiko rw’Ikirenga rwemeza ko bishyurwa miliyoni ziyingayinga 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya yiyongeraho n’umwenda uwo muryango ufitiye Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ndetse n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB), ukomoka kuri iyo mishahara abakozi batahembwe.

LIPRODHOR ni Umuryango uharanira guteza imbere no gusigasira uburenganzira bwa muntu, washinzwe mu 1991, ubwo hari hamaze kwemezwa politiki y’amashyaka menshi mu Rwanda. Icyo gihe uburenganzira bwa muntu bwari buri mu mazi abira, aho bamwe bafatwaga bagafungwa by’amaherere bitwa ‘ibyitso’, abandi bakicwa.

Biragoye guhita umenya umubare nyakuri w’abanyamuryango ba LIPRODHOR, ariko urutonde ruriho abantu 96 barimo abapfuye n’abandi batakiba mu muryango ariko inama rusange ikaba itarafata icyemezo cyo kubakura ku rutonde.

Icyo ni kimwe mu byari biteganyijwe kuganirwaho mu nama rusange yari iteganyijwe kuba kuwa 17 Ukuboza 2016, ariko iza gusubikwa kuko itari yujuje umubare fatizo w’abanyamuryango bari bayitabiriye nk’uko biteganywa n’amategeko, hahita hafatwa umwanzuro wo kuyimurira kuwa 14 Mutarama 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa