skol
fortebet

M23 iri mu burasirazuba bwa congo(RDC) yaburiwe igisubizo

Yanditswe: Wednesday 13, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu ibanga rikomeye, abategetsi bo mu bihugu bigize umuryango wa afurika y’iburasirazuba EAC, baganiriye ku kibazo cy’umutwe wa M23 bivugwa ko umaze kwigarurira igice kinini mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Sponsored Ad

Mu ibanga rikomeye, abategetsi bo mu bihugu bigize umuryango wa afurika y’iburasirazuba EAC, baganiriye ku kibazo cy’umutwe wa M23 bivugwa ko umaze kwigarurira igice kinini mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Ibi biganiro byahuje Perezida Tshisekedi wa RDC, Kagame w’u Rwanda , Museveni wa Uganda na Kenyatta wa Kenya maze bacoca ikibazo cy’umutekano muke uvugwa mu burasirazuba bwa Congo, bivugwa ko uterwa n’imitwe yitwaje intwaro ifite inkomoko muri ibi bihugu byo mu karere k’iburasirazuba.

N’inama yabaye nyuma yo kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, mu muahango wabereye muri Kenya kuwa 8 Mata 2022.
Mu minsi ishize ingabo za congo zashinje u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 , ndetse zisohora Raporo ivuga ko zafatiye mu mirwano n’uyu mutwe abasirikare 2 b’u Rwanda. Icyakora u Rwanda rwarabihakanye ruvuga ko ari ibinyoma.

Jeune Afrique yanditse ko mubyo abakuru b’ibihugu baganiriyeho harimo no gusasa inzobe kubyo Congo ishinja u Rwanda. Ariko ngo amakuru agoye guhamya n’uko abakuru b’ibigu by’akarere ka EAC bagaragaje kwiyoroshya ariko gusa n’uguhishe byinshi, imbere ya Tshisekedi wababazaga uruhare rw’ibihugu bayoboye mu mutekano muke uvugwa iwe.

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buherutse gutangaza ko busubije inyuma ingabo zikajya mu birindiro zari zifite,kugira ngo zihe umwanya imishyikirano na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

M23 ivuga ko Guverinoma ya RDC yananiwe kubahiriza amasezerano basinyanye ubwo bahagarikaga intambara mu 2013.

Ni amasezerano yagenaga intambwe zizakurikizwa abahoze muri M23 bagasubizwa mu buzima busanzwe, abandi bagashyirwa mu ngabo, maze uwo mutwe ntukomeze kuba uw’abarwanyi.

Uyu mutwe umaze iminsi uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), ndetse waje kwigarurira ibirindiro byazo mu duce tumwe na tumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa