Perezida Kagame yirukanye Madamu Jeanine Munyeshuli muri Guverinoma
Yanditswe: Monday 03, Jun 2024

Perezida Kagame yirukanye ku mirimo ye, Jeanine Munyeshuli wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari.
Ntabwo hatangajwe impamvu yihariye yatumye Munyeshuli akurwa mu nshingano atari arambyemo.
Munyeshuli yari yashyizwe kuri uwo mwanya tariki 22 Kanama 2023, mu ivugurura rya guverinoma ryari ryakozwe na Perezida Paul Kagame.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Kamena nibwo Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryemeje kwirukanwa kwa Madamu Munyeshuri wigeze kuba umwarimu wa Yoga.
Jeanine Munyeshuli wirukanywe, yaburaga amezi abiri n’iminsi 20 ngo yuzihize isabuku y’umwaka umwe ari muri guverinoma.
Mbere yo kujya muri Guverinoma, Jeanine Munyeshuli, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Global Health Equity ndetse akaba yari mu bagize Inama y’Ubutegetsi yayo. Munyeshuli yabaye Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque Plc.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminza mu bijyanye n’ubukungu [Masters in Economics and Statistics], yakuye muri Kaminuza y’i Genève mu Busuwisi.
Kuva mu 2017, yakoreye ikigo cya SouthBridge Rwanda nk’umugishwanama ndetse aba n’umuyobozi wacyo ushinzwe ibikorwa.
Kuva mu 1998, Munyeshuli yakoreye ibigo bitandukanye mu Busuwisi birimo Picket Group na Unigestion mu bijyanye n’imari.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *