muvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yanenze raporo iherutse gutangazwa na Human Rights Watch, ivuga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi raporo yasohotse ku wa 10 Kamena 2026, igaruka ku byaha birimo kwicwa kw’abasivile, ifungwa rinyuranyije n’amategeko ndetse no gushyira abaturage mu gisirikare ku gahato. Gusa, yashyize mu majwi Ingabo z’u Rwanda, izihuza n’umutwe wa AFC/M23, ibintu u Rwanda ruvuga ko bidafite ishingiro.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Makolo yavuze ko raporo nk’izi zikomeje kurangwa n’ibitagenda neza, birimo kudatangaza aho amakuru akomoka, kutagera aho ibyabaye bivugwa byabereye ndetse no kubura ibimenyetso bifatika.
Yagize ati: “Iperereza rikozwe neza risaba kutabogama, kugera aho ibintu byabereye no kugaragaza ibimenyetso simusiga, aho gushyira imbere imyanzuro itarashingira ku kuri.”
Yanahakanye yivuye inyuma imvugo ihuza Ingabo z’u Rwanda na AFC/M23, ashimangira ko ari ibintu bitandukanye, bityo ko bidakwiye kubangikanywa mu iperereza iryo ari ryo ryose.
U Rwanda rugaragaza ko kutavuga ku ruhare rw’indi mitwe irimo FDLR, Wazalendo n’abandi bafatanyije n’ingabo za Leta ya Congo, bigaragaza kubogama kwa Human Rights Watch.
Makolo yavuze ko umuti w’iki kibazo utari mu gushyira igitutu ku ruhande rumwe, ahubwo ushingiye ku kubahiriza amasezerano mpuzamahanga no gukoresha inzira z’ubuhuza mu gukemura amakimbirane.
Si ubwa mbere uyu muryango unengwa n’u Rwanda. Mu bihe byashize, raporo zawo zagiye zitavugwaho rumwe, aho inzego zitandukanye z’u Rwanda zagiye zigaragaza ko hari amakuru atuzuye cyangwa atari ukuri yagiye asohoka.
Mu 2017, Human Rights Watch yashyize hanze raporo yavugaga ku rupfu rw’abantu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ariko nyuma iperereza ryakozwe n’inzego z’igihugu rigaragaza ko bamwe mu bavuzwe ko bapfuye bari bakiri bazima, abandi barapfuye mu buryo busanzwe.
Ku rundi ruhande, umutwe wa AFC/M23 na wo uherutse kunenga Human Rights Watch, uyishinja kubogama no gukwirakwiza amakuru atizewe, ibintu bavuga ko bigira ingaruka ku cyizere uyu muryango wagirwaga.
Nubwo impaka zikomeje ku ruhare rw’impande zitandukanye mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, u Rwanda rushimangira ko igikenewe ari ubufatanye bw’akarere n’ubuhuza butabogamye, hagamijwe gushaka amahoro arambye muri aka karere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *