Menya umushahara ndetse n’ibindi byose Mayor w’Umujyi wa Kigali agenerwa kugirango akore akazi ke neza
Yanditswe: Monday 17, Mar 2025

Ni kenshi abantu bajya bibaza ngo ese bamwe mu bayobozi bagenerwa ibinganiki n’amategeko , ese bahembwa amafaranga anganiki ? muriyi nkuru mutwemerere turebere hamwe ibyo Mayor w’umujyi wa Kigali agenerwa n’amategeko kugirango yuzuze inshingano ze neza. ibyo Mayor w’umujyi wa Kigali agenerwa n’amategeko bikaba bigenwa n’ Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 iri teka rikaba rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa, rikaba (...)
Ni kenshi abantu bajya bibaza ngo ese bamwe mu bayobozi bagenerwa ibinganiki n’amategeko , ese bahembwa amafaranga anganiki ? muriyi nkuru mutwemerere turebere hamwe ibyo Mayor w’umujyi wa Kigali agenerwa n’amategeko kugirango yuzuze inshingano ze neza. ibyo Mayor w’umujyi wa Kigali agenerwa n’amategeko bikaba bigenwa n’ Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 iri teka rikaba rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa, rikaba ryarasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017, rigaragaza ingano y’Imishahara aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa ndetse n’ibindi biherekeza iyo mishahara.
Dore ibyo Mayor w’umujyi wa Kigali agenerwa :
1. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali ahabwa Umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434. 613 Frw). Buri kwezi
2. Mayor agenerwa amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400.000 Frw) buri kwezi
3. Agenerwa kandi amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi buri kwezi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 Frw)
4. Ahabwa kandi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni, fagisi na interineti byo mu biro.
5. Mayor agenerwa kandi amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya interineti igendanwa.
6. Ahabwa amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa.
7. Mayor w’umujyi wa Kigali ahabwa kandi Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose bibaye ngombwa.
8. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali ahabwa kandi amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) aya mafaranga ahabwa buri wese iyo atangiye imirimo.
Icyitonderwa : Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *