skol
fortebet

Menya umushahara ndetse n’ibindi byose Perezida w’Urukiko rw’ikirenga agenerwa kugirango akore akazi ke neza.

Yanditswe: Tuesday 25, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga ari mu bayobozi bakuru igihugu cy’U Rwanda gifite ndetse ni umwe mu bayobozi baba bari ku ruhembe rw’imigendekere myiza ya gahunda nyinshi za guverinoma y’U Rwanda. kugirango uyu muyobozi abashe kuzuza inshingano ze nta birantega ahuye nayo hari ibyo yemererwa n’amategeko birimo umushahara ndetse n’ibindi bitandukanye kugirango hatagira na kimwe cyangirika mu kuzuza inshingano ze. muriyi nkuru mutwemerere turebere hamwe umushahara ndetse n’ibindi byose perezida (...)

Sponsored Ad

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga ari mu bayobozi bakuru igihugu cy’U Rwanda gifite ndetse ni umwe mu bayobozi baba bari ku ruhembe rw’imigendekere myiza ya gahunda nyinshi za guverinoma y’U Rwanda. kugirango uyu muyobozi abashe kuzuza inshingano ze nta birantega ahuye nayo hari ibyo yemererwa n’amategeko birimo umushahara ndetse n’ibindi bitandukanye kugirango hatagira na kimwe cyangirika mu kuzuza inshingano ze. muriyi nkuru mutwemerere turebere hamwe umushahara ndetse n’ibindi byose perezida w’urukiko rw’Ikirenga yemererwa cyangwa se agenerwa kugirango abashe gukora akazi ke neza. Murakaza neza muriyi Nkuru.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agenerwa ibi bikurikira:

1. Agenerwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi.

2. Perezida w’urukiko rw’ikirenga ahabwa kandi inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose nkenerwa .

3. Agenerwa kandi imodoka imwe (1) y’akazi ihoraho ndetse n’ibikenewe byose mu kuyifata neza bikishyurwa na Leta.

4. Ahabwa kandi amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi.

5.Perezida w’urukiko rw’ikirenga agenerwa kandi uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose bibaye ngombwa.

6. Agenerwa kandi uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n’itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose byishyurwa na Leta.

7. Perezida w’urukiko rw’ikirenga ahabwa kandi amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000Frw) buri kwezi.

8.Agenerwa kandi amazi ndetse n’amashanyarazi byose byishyurwa
na Leta.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa