Menya umushahara ndetse n’ibindi byose Perezida wa Repubulika agenerwa kugirango akore akazi ke neza.
Yanditswe: Friday 14, Mar 2025

Ni kenshi abantu bajya bibaza ngo ese perezida wa Repubulika ahembwa amafaranga angana iki ? ese ni ibiki yemererwa n’amategeko n’ibindi byinshi , gusa ibyo umukuru w’igihugu yemererwa bigenwa n’iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 iri teka rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa, rikaba ryarasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017, rigaragaza ingano y’imishahara aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa (...)
Ni kenshi abantu bajya bibaza ngo ese perezida wa Repubulika ahembwa amafaranga angana iki ? ese ni ibiki yemererwa n’amategeko n’ibindi byinshi , gusa ibyo umukuru w’igihugu yemererwa bigenwa n’iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 iri teka rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa, rikaba ryarasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017, rigaragaza ingano y’imishahara aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa ndetse n’ibindi biherekeza iyo mishahara. muriyi nkuru mutwemerere turebere hamwe ibyo umukuru w’igihugu agenerwa kugirango yuzuze inshingano ze neza.
Dore ibyo umukuru w’igihugu yemererwa :
Umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na bibiri na magana arindwi na mirongo itanu n’atandatu ( 6.102.756Frw) buri kwezi
Ahabwa kandi inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose nkenerwa.
Umukuru w’igihugu agenerwa kandi imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe ndetse n’ibikenewe byose mu kuzifata neza byose bikishyurwa na Leta.
Ahabwa kandi amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta.
Perezida wa Repubulika agenerwa kandi amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6.500.000 Frw) buri kwezi.
Perezida wa Repubulika ahabwa kandi uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose bibaye ngombwa.
Ahabwa kandi uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti itagendanwa na interineti igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta.
Umukuru w’igihugu ahabwa kandi amazi ndetse n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *