Menya umushahara ndetse n’ibindi byose Perezida wa Sena y’u Rwanda agenerwa kugirango akore akazi ke neza.
Yanditswe: Tuesday 18, Mar 2025

Mu ruhererekane rw’inkuru zihariye dusigaye tubagezaho twagiye turebera hamwe imishahara ya bayobozi bakuru b’igihugu batandukanye barimo Perezida wa Repubulika, Mnistiri w’intebe , Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu BNR ndetse n’abandi bayobozi batandukanye. uyu munsi muriyi nkuru yihariye mutwemerere turebere hamwe umushahara ndetse n’ibindi byose Perezida wa Sena y’u Rwanda agenerwa kugirango akore imirimo ye neza. Murakaza neza muriyi nkuru. Dore ibyo Perezida wa Sena y’u Rwanda agenerwa : (...)
Mu ruhererekane rw’inkuru zihariye dusigaye tubagezaho twagiye turebera hamwe imishahara ya bayobozi bakuru b’igihugu batandukanye barimo Perezida wa Repubulika, Mnistiri w’intebe , Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu BNR ndetse n’abandi bayobozi batandukanye. uyu munsi muriyi nkuru yihariye mutwemerere turebere hamwe umushahara ndetse n’ibindi byose Perezida wa Sena y’u Rwanda agenerwa kugirango akore imirimo ye neza. Murakaza neza muriyi nkuru.
Dore ibyo Perezida wa Sena y’u Rwanda agenerwa :
1. Perezida wa Sena agenerwa umushahara mbumbe w’umurimo
ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi.
2. Ahabwa kandi inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose nkenerwa.
3. Umuyobozi wa Sena y’u Rwanda ahabwa kandi imodoka imwe (1) y’akazi buri gihe ndetse n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta
4. agenerwa kandi amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi.
5. Perezida wa Sena ahabwa uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n’itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose bikishyurwa na Leta.
6. Ahabwa amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000Frw) buri kwezi
7. Perezida wa Sena ahabwa kandi amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta.
8. Umuyobozi wa Sena y’u Rwanda agenerwa kandi uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose bibaye ngombwa.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *