skol
fortebet

Méthodiste mu Rwanda ishyigikiye abamagana abaryamana bahuje ibitsina

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Thursday 26, Oct 2023

Méthodiste mu Rwanda ishyigikiye abamagana abaryamana bahuje ibitsina

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’Itorero ry’Aba-méthodiste bigenga mu Rwanda, Musenyeri Sammuel Kayinamura, yatangaje ko batazigera na rimwe bashyingira cyangwa ngo bahe umugisha mu rusengero abaryamana bahuje ibitsina kuko bihabanye n’ibyo Bibiliya yigisha.

Yabitangaje kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023 mu nama rusange ya Gatandatu ihuza Abayoboke b’iri torero ku Isi iri kubera mu Rwanda.

Musenyeri Kayinamura yavuze ko bashingiye ku gitabo bita icy’imitekerereze cyashyizweho kuva mu 1860 kidashobora na rimwe kubemerera guha urwaho ubutinganyi kuko ari "ikizira."

Ati "Kuva kera ntidushobora kwemera abashyingiranwa bahuje ibitsina. Mu mwaka ushize mu nama y’Ikirenga y’Itorero nabwo twongeye kubigarukaho tubwira n’abakitisitu bacu ko tudashobora kwemera abashyingiranwa bahuje ibitsina. Twemera icyo Bibiliya ivuga cyo gushyingira umugabo n’umugore, ibindi ni ubuyobe."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa