Meya Habitegeko yasabye Visi meya mushya kudaterwa ubwoba na Tour du Rwanda
Yanditswe: Monday 02, Jul 2018
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yagiriye inama Gashema Janvier watorwe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu kutikanga ikiswe ‘Tour Du Rwanda’ akanirinda abashobora kumuca intege kuko ngo akazi yatorewe gakoreka ariko gashoboka kuko ngo nawe yagashoboye kandi yarakinjiranyemo ubwoba.
Gashema yatowe n’amajwi 236 atsinze mugenzi we Murera Sylivain wagize amajwi 26 gusa, Habitegeko yamubwiye ko ibanga ryo gushobora aka kazi ari ugukorera abaturage neza akirinda ibyo yise kwiruka ashaka ashaka amaboko (gushaka abakomeye bazamuvugira).
Yamubwiye ko hari abasigaye baca intege abandi babwira ko akazi ka poliki kagoye ariko amubwira ko iyo hari ubwitange no gukunda abaturage byose bishoboka
Yagize ati ʺWumve utuje ndabizi hari abazakubwira ngo tour du Rwanda iraje ariko n’ubundi isiganwa riba ari isiganwa ariko wowe turakwizeye kandi ikerekezo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaragitanze ntihazagire ugutera ubwobaʺ
Yakomje ati ʺMaze iminsi kumbuga nkoranyambaga mbona abantu bari hamwe hari ubabaza ngo ninde ushaka kuba meya? Bose bakiruka ariko buriya nangirango nkubwirengo ni iterambwoba, akazi karakoreka icyangombwa ni ukumva icyerekezo kandi niyo soko tuvomaho twese ni ku buyobozi bukuru bw’igihugu.ʺ
Yunzemo ati ʺAriko abaguca intege bo ntibazabura kuko ntekereza ko n’ubu kuri watsapu hari abatangiye bakubwira ngo usize umwanya mwiza, uje muri poliki kandi utazayishobora, ibyo ntubyemere kuko aka kazi karakoreka kandi tuzakuba hafi jyewe na bagenzi banjye tugize komite nyobozi ndetse n’ikipe y’abakozi b’Akarere tuza kuba hafi bishoboka.ʺ
Umuseke watangaje ko Meya Habitegeko yasabye uyu muyobozi umwungirije watowe kuzita ku nshingano ze ntarebe iz’abandi kandi azakorere abaturage aho kujya mubyo bita ‘gushaka amaboko’.
Gashema Jamvier afite imyaka 32, yari ashinzwe ingengo y’imari mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge yashimiye abamugiriye ikizere nawe yiyemeza ko azagira uruhare mu guteza imbere akarere.
Ibitekerezo
Azamubona habitegeko ntamuzi, natamureka ngo amupfukamire ubundi yisahurire nawe aramwirenza mugihe gitoya. Aramubuza gushaka amaboko ahubwo amucintege kuko aziko ariyo amwicaje kuririya ntebe, iyatagira yaka kabonekase ubu abari hehe????