skol
fortebet

Meya wa Rubavu uheruka kweguzwa ku mirimo yasabye Imbazi

Yanditswe: Monday 08, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kambogo Ildephonse wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu uheruka kweguzwa Njyanama y’Akarere azira kutuzuza inshingano ze ahanini zijyanye no kurengera abaturage yasabye imbabazi nyuma yo kwemera ibyo yakoze.
Ku ya 6 Gicurasi nibwo inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yafashe iki cyemezo cyo kweguza Kambogo Ildephonse ku mirimo ye , nyuma imicungire y’ibi biza byasenyeye abaturage ndetse abandi bikabavutsa ubuzima.
Kambogo Ildephonse kuri ubu yasangije (...)

Kambogo Ildephonse kuri ubu yasangije abamukurikira ubutumwa busaba imbabazi ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati” ” Nsabye imbabazi ku bitaragenze neza mu kugoboka abahuye n’ibiza. Ndashimira Nyakubahwa PaulKagame uha urubyiruko amahirwe n’uruhare mu kubaka igihugu, nshimira n’Inganji z’Akarere ka Rubavu ku cyizere bari barangiriye.

Akomeza ati “Ndacyafite imbaraga n’ubushake nzakomeza kubaka urwatubyaye.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr Kabano Habimana Ignace, yari yatangarije Igihe ko imicungire y’ibi biza byasenyeye abaturage ndetse abandi bikabavutsa ubuzima, ataribyo byonyine byatumye akurwaho.

Yakomeje ati "Kudashobora guhuza inzego bakorana ngo bakorere hamwe, kudashyira mu bikorwa ibyemezo cyangwa inama agiriwe n’inzego zimukuriye agakora ibye hanyuma abaturage bakaharenganira, kutakira ibibazo by’abaturage no kwihutira kubikemura... Iki kibazo cy’ibiza nacyo kirimo ariko ntabwo aricyo cyonyine ubwacyo kuko murabizi ko umuyobozi, kugira ngo igihugu gishyire umuyobozi mu mwanya ni uko kiba cyamuhaye icyizere gihagije."

"Ntabwo akantu kamwe kaba ngo hafatwe iki cyemezo, cyane cyane inama njyanama iba imaze iminsi igoragoza, cyane ko na we ari umujyanama, imwerekera, ijya inama, urumva iyo umuyobozi ananiwe gukora neza haba mu bihe bisanzwe, haba no mu bihe bidasanzwe, aho kugira ngo abaturage babure abayobozi bari mu myanya nk’uko igihugu kiba cyabashyizeho ngo babakemurire ibibazo, ibyiza bahagarara."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa