skol
fortebet

MIFOTRA yibukije abakozi ba Leta kugira imikoranire no gushyira umuturage ku isonga

Yanditswe: Monday 16, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abakozi 957 bakora mu bigo bitandukanye birimo na za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho, basoje amahugurwa yo kubafasha kuba umusemburo w’impinduka hagamijwe gushyira umuturage ku isonga, basabwa no kurangwa n’imikoranire hagati yabo.

Sponsored Ad

Ni amahugurwa yaberaga mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera.

Ni amahugurwa yiswe (National Induction Programme) agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bituma batanga umusaruro mu cyerekezo igihugu cyihaye cyo kwihutisha iterambere(NST2), n’icyerekezo cy’igihugu cya 2050.

Bahuguwe kandi ku kugira indangagaciro zo gukorera hamwe, kubazwa inshingano no kugira ubunyamwuga mu kazi kabo.

Abahuguwe bavuga ko batahanye impamba ihagije izabafasha kunoza akazi bakora.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Nkurikiyinka Christine yasabye abahuguwe kugira imikoranire, ariko ishyira umuturage ku isonga.

Umuyobozi wungirije mu muryango Susan Thompson Buffet Foundation wateye inkunga aya mahugurwa, Prof Senait Fisseha yabwiye abasoje amahugurwa ko ari umusemburo w’impinduka.

Yagize ati "Inshingano zanyu zihariye ku hazaza h’igihugu cyacu, mufite ibigo, ubuyobozi, igenamigambi ariko bizaba impamo ari uko buri wese yumvise neza uruhare rwo mu rugendo rw’impinduka. Muri ku ruhembe rw’imbere mu gutuma icyerekezo kigerwaho, murimo kubaka u Rwanda, murubaka ahazaza h’u Rwanda twifuza kandi dukwiriye."

Abasoje amahugurwa bahawe amasomo mu byiciro 5 uhereye mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira kugeza tariki 7 z’uku kwezi k’Ukuboza.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ivuga ko ari gahunda izakomeza ikagera no ku bandi bakozi mu nzego zitandukanye za Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa