skol
fortebet

MINALOC ivuga ko imiryango ibana mu buryo butemewe yugarijwe n’ amakimbirane yo mu ngo

Yanditswe: Monday 20, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko, ari kimwe mu kibazo gituma amakimbirane mu ngo yiyongera.

Sponsored Ad

Ibi byagarutsweho mu biganiro Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko yagiranye n’iyi minisiteri kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi avuga ko umuryango ufite ibibazo bitandukanye birimo kuba hari imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko, kuba abaturage badafite ubumenyi ku itegeko ry’umuryango.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko hagiye kongerwa ubukangurambaga ku mikorere y’inshuti z’umuryango n’umugoroba w’ababyeyi kuko hari ibibazo byinshi bibangamiye imiryango byakemurwa n’izi nzego bitabaye ngombwa kujya mu nkiko.

Abadepite kandi babajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu impamvu hagaragara imirongo miremire y’abaturage babaza ibibazo byinshi igihe basuwe n’Urwego rw’Umuvunyi, aha bakagaragaza ko inzego z’ibanze zishobora kuba zifite intege nke mu gukurikirana ibabazo by’abaturage.

Aha Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi avuga hari abaturage batanyurwa n’uburyo ibibazo biba byakemuwe, bigatuma inzego zose babonye bazigaragariza ibibazo bafite mu buryo bwo guhanyanyaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa