skol
Kigali

MINALOC yashyize imwe mu mirenge muri Guma mu rugo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 July 2021

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko imirenge imwe n’imwe yo mu turere tutari muri Guma mu rugo yayishyizwemo kubera ubwandu buri hejuru bwa Covid-19 buyigaragaramo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ivuga ko byatewe n’ubwiyongere bwa COVID-19 bwabonetse muri iyo mirenge.

Iyi gahunda irahera tariki ya 28 Nyakanga izageze ku ya 10 Kanama 2021.

Itangazo MINALOC yashyize hanze rigira riti:

Ashingiye ku Itangazo rya Minisitiri w’lntebe rimenyesha ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 ryo kuwa 25 Nyakanga 2021;

Ashingiye ku isescngura ryakozwe n’lnzego z’Ubuzima ku cyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu gihugu;

Amaze kubijyaho inama n’izindi nzego bireba, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu arameyesha Uturere bireba ibi bikurikira:

1. Guhera tariki ya 28 Nyakanga 2021 kugera tariki ya 10 Kanama 2021, Imirenge ikurikira ifite ubwandu buri hejuru ishyizwe muri guma mu rugo (localized lockdown) kugira ngo ishobore gukurikiranwa neza Mu Ntara y’Amajyepfo:

a. Mu Karere ka RUHANGO: Imirenge ya Kinazi, Mbuye, Ntongwe, Ruhango, Byimana na Kinihira.

b. Mu Karere ka MUHANGA: Imirenge ya Shyogwe. Kiyumba. Cyeza. Nyamabuye, Rugendabari, Muhanga na Mushishiro.

c. Mu Karere ka NYAMAGABE: Irnirenge ya Kamegeri, Kibumbwe, Gasaka na Mugano.

d. Mu Karere ka HUYE: Imirenge ya Turnba, Kinazi na Gishamvu.

e. Mu Karere ka NYANZA: Imirenge ya Busoro. Mukingo, Kibilizi na Kigoma.

f, Mu Karere ka NYARUGURU: Umurenge wa Ngera.

Mu Ntara y’ Amajyaruguru:

g. Mu Karere ka RULINDO: Imirenge ya Cyungo, Burega na Shyorongi.

Mu Ntara y’lburasirazuba:

h. Mu Karere ka KAYONZA: Imirenge ya Mukarange, Mwiri, Gahini. Murundi, Rukara na Nyamirama.

i. Mu Karere ka BUGESERA: Imirenge ya Rilima, Juru, Nyamata, Ruhuha na Shyara.

j. Mu Karere ka GATSIBO: Imirenge ya Muhura, Kageyo, Remera, Kabarore na Murambi.

Mu Ntara y’lburengerazuba:

k. Mu Karere ka NYAMASHEKE: Imirenge ya Nyabitekeri, Shangi na Bushenge.

l. Mu Karere ka RUSIZI: Imirenge ya Nyakabuye na Gitambi.

m. Mu Karere ka KARONGI: Umurenge wa Murambi.

2. Abatuye mu Mirenge ivugwa muri iri tangazo barasabwa kubahiriza amabwiriza akubiye mu itangazo rya Minisitiri w’lntebe rivugwa haruguru akurikizwa mu Mujyi wa Kigali n’Uturere 8 twashyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo.

3. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza hubahirizwa ingamba yo kwirinda COVID-19.

4. lnzego z’ibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

5. Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yatanzwe n’inzego Z’ubuzima.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

"Mubihindure cyangwa namwe muhindurwe"-Perezida Kagame abwira abayobozi...

Perezida Kagame yabwiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze baherutse gutorwa ko...
29 November 2021 0

Umufasha wa Perezida w’U Burundi yahaye ubutumwa bukomeye Jeannette...

Umugore wa perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, yatangaje...
29 November 2021 0

U Rwanda rwahagaritse ingendo z’indege hagati yarwo n’ibihugu byo mu majyepfo...

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo...
28 November 2021 1

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yasubitswe umwaka ushize yagarutse

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 18 aho biteganyijwe...
27 November 2021 0

Perezida Kagame yaganiriye na Aljazeera ku mubano w’u Rwanda na...

Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame, yaganiriye n’Ikinyamakuru Aljazeera ku...
21 November 2021 0

AMATORA:Uturere 27 two mu Rwanda twatoye ba Meya bo kutuyobora mu myaka 5...

Kuri uyu wa Gatanu mu Turere 27 two hirya no hino mu Rwanda hakozwe...
19 November 2021 0