skol
fortebet

MINAROC na MINAGRI zahawe Abaminisitiri bashya

Yanditswe: Saturday 19, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira, yavanye mu mirimo Musabyimana Jean Claude wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Dr Musafiri Ildephonse wari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Sponsored Ad

Musabyimana nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente ribigaragaza, yasimbuwe na Dr Patrice Mugenzi wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative (RCA).

Musabyimana yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu Ugushyingo 2022 ubwo yahabwaga uwo mwanya asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney.

Dr Musafiri we yavanwe muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi Minagri, ihabwa Minisiteri mushya Dr Mark Cyubahiro Bagabe. Uyu kuva muri Werurwe uyu mwaka wa 2024, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).

Dr Musafiri yari wakuwe mu nshingano yari asanzwe ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva muri Werurwe 2023,Mbere y’aho yari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri izwi nka MINAGRI mu mpine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa