skol
fortebet

Minisitiri Biruta yahishuye ibyo Perezida Kagame yaganiriye na Blinken

Yanditswe: Thursday 11, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken bagirana ibiganiro byagarutse ku mubano usanzwe hagati y’Ibihugu byombi ndetse n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC.
Dr Vincent Biruta yavuze ko Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken bakagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye busanzwe buri hagati y’Ibihugu byombi.
Dr Biruta yagize ati “Twagize ikiganiro (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken bagirana ibiganiro byagarutse ku mubano usanzwe hagati y’Ibihugu byombi ndetse n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC.

Dr Vincent Biruta yavuze ko Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken bakagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye busanzwe buri hagati y’Ibihugu byombi.

Dr Biruta yagize ati “Twagize ikiganiro cy’ingirakamaro ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byacu byombi, ku bijyanye n’imikoranire twashimye imikoranire ihamye mu nzego zitandukanye zirimo igisirikare n’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari, kugarura amahoro no mu buzima.”

Yavuze kandi ko ibi biganiro byanagarutse ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binagira ingaruka ku Rwanda.

Ati “Twashimangiye inkunga yacu mu ngamba zashyizweho n’akarere zirimo izafatiwe mu nama y’i Nairobi ndetse n’i Luanda zigamije kuzana amahoro mu karere kacu.

Twemeranyije ko hakenewe kurandura imitwe yose yitwaje intwaro,harimo FDLR. Twumvise imvugo zihembera urwango na Jenoside zagaragaye muri DRC muri iyi minsi.

Banaganiriye kandi ku bwubahane no kutavogerana hagati y’Ibihugu byo mu Karere nyuma yuko u Rwanda na Congo bimaze iminsi bishinjanya kuvogerana.

Ku kibazo cya Paul Rusesabagina, Minisitiri Biruta yagize ati: Leta y’u Rwanda yemeza ko Paul Rusesabagina ari umunyarwanda wakoze ibyaha bizwi by’iterabwoba.

Yashinze umutwe w’iterabwoba uraza wica Abanyarwanda.Uwo mutwe n’uyu munsi ntabwo urasenyuka uracyariho.Yarafashwe acirwa urubanza mu buryo bwubahirije amategeko y’u Rwanda na mpuzamahanga.Ashyirwa imbere y’inkiko ku mugaragaro bishyirwa no mu ndimi zitandukanye ngo abatumva Ikinyarwanda bumve ibiriho.

Kuri twebwe rero urubanza rwarangiye, rwaraciwe burundu, yarakatiwe arafunze nk’abandi banyabyaha bandi bari muri gereza kubera ibyaha bitandukanye baregewe imbere y’inkiko zikabacira urubanza zikabakatira.

U Rwanda ruzakomeza kubahiriza amategeko n’ibyemezo byafashwe n’ubucamanza bwacu. Turasaba abafatanyabikorwa bacu kubaha ubusugire bw’u Rwanda, amategeko n’inzego zayo."

Yakomeje ati "Tuzi ko ibindi bihugu bifite uburyo bwabyo bwo guhangana n’aba bagizi ba nabi bakora ibyaha byibasira ibihugu bavukamo,uko byagenda kose u Rwanda tubikora twubahirije amategeko yacu n’amategeko mpuzamahanga."

Blinken yabwiye abanyamakuru ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, yamubwiye ko Amerika ihangayikishijwe na raporo zivuga ko u Rwanda rufasha M23.

Ati “Nagaragaje ibibazo biduhangayikisije nka raporo zivuga ko u Rwanda rushyigikiye Umutwe wa M23 ndetse ko ingabo zarwo ziri muri RDC. Turabizi ko u Rwanda narwo ruhangayikishije n’umutekano warwo harimo n’ubufatanye bw’igisirikare cya Congo na FDLR.”

“Ubutumwa bwanjye ku bakuru b’ibihugu byombi, Tshisekedi na Perezida Kagame ni bumwe, ubufatanye ubwo ari bwo bwose buhawe imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo bushyira mu kaga abaturage n’umutekano w’Akarere. Kandi buri gihugu mu Karere kigomba kubaha ubusugire bw’ikindi.”

Yavuze ko mu biganiro yagiranye na Tshisekedi ndetse n’ibyo yagiranye na Perezida Kagame, yabasabye gukomeza inzira y’ibiganiro yatangijwe n’ibihugu by’akarere ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Blinken yavuze ko Amerika ishyigikiye ibiganiro bya Nairobi bisaba Congo kuganira n’imitwe yitwaje intwaro.

Ati “Abakuru b’ibihugu byombi biyemeje kuganira, biteguye gusubukura ibiganiro nk’uko biri muri gahunda ya Nairobi yatangiye n’imitwe yitwaje intwaro kandi bombi bemera ubuhuza bwa Afurika Yunze Ubumwe bushyigikiwe na Amerika.”

Ku mvugo z’u Rwanda zihembera urwango zikoreshwa n’abayobozi ba RDC,Bwana Blinken yagize ati “Tuzi ko kandi u Rwanda rutewe impungenge n’ubwiyongere bw’imvugo z’urwango ziri kwiyongera muri RDC zibasiye abavuga Ikinyarwanda, Amerika izakomeza kwamagana izo mvugo mbi kandi nabwiye Perezida Tshisekedi na Guverinoma ye kubigenza gutyo na bo.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa