skol
fortebet

Minisitiri Marizamunda yanyomoje Tshisekedi bahuriye i Münich

Yanditswe: Saturday 15, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yatangaje ko u Rwanda rutigeze rutera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ko nta na gahunda yo kubikora rufite, bitandukanye n’ibimaze igihe bitangazwa na Leta ya Congo.

Sponsored Ad

Marizamunda yabitangarije i Münich mu Budage, aho ku wa Gatanu yitabiriye inama mpuzamahanga yigaga ku mutekano. Ni inama yahuriyemo n’abarimo Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC.

Muri iyi nama Tshisekedi yongeye kugaragaza u Rwanda nka nyirabayazana y’ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo, aho ingabo z’iki gihugu zikomeje kurwanira n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Izo nyeshyamba ku wa Gatanu zigaruriye uduce turimo ikibuga cy’indege cya Kavumu ndetse n’Umujyi wa Bukavu, nyuma y’ibyumweru bitatu zigaruriye Umujyi wa Goma.

Kinshasa ntiyemera ko ingabo zayo zirwana na M23, ahubwo yakunze kugaragaza ko uwo barwana ari ingabo z’u Rwanda zayiteye.

Minisitiri Juvenal Marizamunda ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’i Münich, yibukije Tshisekedi ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yagize ingaruka ku bihugu by’akarere byose birimo n’u Rwanda, agaragaza ko nta nyungu rushobora kubona mu gihe igihugu cy’abaturanyi kidatekanye.

Ati: “Ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC kiratureba twese nk’akarere. U Rwanda rwagizweho ingaruka zikomeye n’iki kibazo. Ariko nta nyungu u Rwanda rwakura muri RDC idatekanye, ahubwo bitandukanye n’ibyo, icyerekezo dufite cy’iterambere gishingiye ku mutekano w’akarere n’ubufatanye mu bukungu.”

Marizamunda yasobanuye ko muri 2021 ubwo umutekano wa RDC wari umeze neza, u Rwanda rwohereje muri iki gihugu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 683 z’Amadolari ya Amerika, kandi ko mu 2022, RDC yakiriye ibicuruzwa birenga 33% mu byo rwohereje mu mahanga yose.

Yavuze ko kubera iyi mpamvu nta nyungu yatuma u Rwanda rutera Congo.

Ati: “Kubera iki u Rwanda rwaba igihugu gifite gahunda ihamye y’iterambere ry’imibereho n’ubukungu, ku rundi ruhande rugashaka kudobya ubu bufatanye? Inyungu z’u Rwanda mu bufatanye bushingiye ku bukungu zibonekera mu mahoro, si mu makimbirane.”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo twemera umuvuno wo gutungana intoki kubera ko dukwiye kumenya ko u Rwanda rufite ibirureba kandi ntirwigeze rutera Congo, nta n’ubwo ruzabikora.”

Minisitiri w’ingabo icyakora yavuze ko u Rwanda rwashyize ku mupaka ingamba z’ubwirinzi, zigamije gukumira igishobora guturuka muri RDC, kikaruhungabanyiriza umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa