skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Repubulika ya Czech

Yanditswe: Thursday 06, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yagiranye ikiganiro kuri telefoni na mugenzi we wa Repubulika ya Czech, Jan Lipavský.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahoze ari Twitter, yatangaje iti: “Ibiganiro byagarutse ku kwagura umubano uhuriweho n’ibihugu byombi ndetse n’ishusho y’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.”

Mu myaka 3 ishize, u Rwanda na Repubulika ya Czech baganiriye ku butwererane mu by’ubukungu, by’umwihariko mu rwego rw’ubuvuzi ndetse n’urw’ubuhinzi nka zimwe mu nzego zitanga amahirwe menshi muri ubwo bufatanye bw’ibihugu byombi.

Ubukungu bw’u Rwanda buri mu birimo kuzamuka cyane ku Mugabane w’Afurika kandi ni cyo gihugu gifite intego yo kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga nk’igikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu nzego zinyuranye zigamije kubaka ubukungu bushingiye ahanini kuri serivisi.

Ni muri urwo rwego u Rwanda rwagiye rugaragaza inyota yo gukorana n’ibihugu nka Czech birufasha kugera kuri iyo ntego yo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Repubulika ya Czech, mu 2022 yatangaje ko yiteguye gufatanya n’u Rwanda no mu guteza imbere ingufu n’ibijyanye n’inganda zirimo izikora imodoka n’indege.

Icyo gihe Abaminisitiri bombi b’Ububanyi n’amahanga banasuzumye aho urugendo rw’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi rugeze mu bijyanye no gushyiraho amasezerano akuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa bihererekanywa hagati y’u Rwanda za Czech ndetse n’ajyanye n’ubwikorezi bwo mu Kirere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa