skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe yanenze Amerika ikomeje kugereranya M23 na FDLR

Yanditswe: Thursday 16, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukomeje kugereranya umutwe witwaje intwaro wa M23 n’uw’iterabwoba wa FDLR.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi na Afurika bitangaje ko “ibibazo biterwa na M23 na FDLR bikwiye gukemurwa mu buryo bwihutirwa”.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko imvugo zihwanisha ibibazo byaturuka kuri M23 na FDLR bidakwiye kandi ko Amerika idakwiye kugereranya umutwe w’abajenosideri na M23 irwanirira abaturage bibasirwa n’abajenosideri.

Yagize ati “Iyi mvugo yo guhwanisha ‘ibibazo biterwa na M23 n’ibiterwa na FDLR’ ntabwo ikwiye. Ni ukwibasira gukorwa n’ubutegetsi bwa Amerika buri gucyura igihe, kugereranya umutwe w’abajenosideri n’umutwe urwanira abaturage bibasirwa, bakanicwa n’uyu mutwe w’abajenosideri.”

Mu Ukwakira 2023, FDLR n’imitwe igize ihuriro Wazalendo ryifatanya n’ingabo za RDC mu ntambara zihanganyemo na M23, byatwitse inzu z’Abanye-Congo b’Abatutsi mu mudugudu wa Nturo uherereye muri teritwari ya Masisi, zirakongoka.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ubwo FDLR n’iyi mitwe byagabaga iki gitero, ingabo za RDC n’iz’u Burundi zari zihari, agaragaza ko ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi na Afurika ntacyo byigeze bikivugaho.

Ati “Ndibuka ubwo inzu 300 z’Abanye-Congo b’Abatutsi zatwikwaga na FDLR, imitwe ya Wazalendo na Nyatura zigakongoka mu mudugudu wa Nturo, teritwari ya Masisi mu Ukwakira 2023, ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zihari, ntaho itangazo cyangwa ‘tweet’ by’ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi na Amerika byabonetse.”

Yagaragaje ko Amerika n’umuryango mpuzamahanga bikwiye guhagarika amatangazo yirengagiza nkana imiterere y’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, bikibanda ku mpamvu muzi zacyo.

M23 iriho kuva mu 2012. Icyo gihe ni bwo yatangije urugamba, isaba Leta ya RDC kubahiriza amasezerano yagiranye n’abahoze mu mutwe wa CNDP, yari yitezweho gusubiza Abanye-Congo by’umwihariko Abatutsi, uburenganzira bw’ubwenegihugu bambuwe, ndetse ubugizi bwa nabi bakorerwa bugahagarara.

Kuva mu 2012 kugeza mu 2013, M23 yafashe ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru birimo n’umujyi wa Goma ariko ibivamo hashingiwe ku mwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere, bayisezeranyije ko Leta ya RDC igiye gukemura ibibazo by’Abanye-Congo bo mu burasirazuba.

Isezerano M23 yahawe ryagarukiye mu magambo no mu nyandiko kuko Leta ya RDC ntiyigeze iryubahiriza. Nyuma y’imyaka 8 abari abarwanyi b’uyu mutwe bategereje, mu Ugushyingo 2021 bagabweho ibitero n’ingabo z’iki gihugu, imirwano yubura uko.

M23 isobanura ko itica abaturage cyangwa ngo ibakorere irindi hohotera iryo ari ryo ryose, ahubwo ko ibarindira umutekano, bitandukanye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryica abaturage ryakabaye ririnda. Iracyasaba Leta kubahiriza ibikubiye mu masezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa