skol
Kigali

Minisitiri w’intebe yavuze kuri Dosiye ya Bamporiki n’icyo Leta yiteguye gukora kuri ruswa

Amakuru   Yanditswe na: Joseph Iradukunda 18 May 2022

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku buzima bw’igihugu, Minisitiri w’Intebe yavuze ko kuba Leta yiyemeza gukurikirana Umuyobozi wo ku rwego rwa minisitiri ari ikimenyetso nta kuka ko nta kujenjekera uwo yagaragayeho bizigera bibaho.


Mu kiganiro n’itangazamakuru ku buzima bw’igihugu, Minisitiri w’Intebe yavuze ko kuba Leta yiyemeza gukurikirana Umuyobozi wo ku rwego rwa minisitiri ari ikimenyetso nta kuka ko nta kujenjekera uwo yagaragayeho bizigera bibaho.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa Umuryango ingaba leta yafashe zo kurandura ruswa yatangiye kugaragara mu nzego nkuru za leta , Minisiteri Dr Ngirente Edouard yamusubije ko leta itemera ruswa ,ari nayo mpamvu ikurikirana n’uri ku rwego rwa minisitiri.

Yagize ati “Niyo gahunda ya Leta, ubundi ntabwo twemera ruswa , byaravuzwe incuro nyinshi, ariko murabizi nyine n’abaminisitiri bava mu banyarwanda, twe twifuza ko icika burundu, umunyarwanda wese yabonekaho icyambere biratubabaza,ariko agakurikiranywa. Kuba na minisitiri wayifatiwemo akurikiranywa, byerekana ko nta kuyihanganira bishoboka”

Minisitiri w’intebe Dr Edouard yakomeje avuga ko minisitiri wariye ruswa yemeye icyaha kandi ubu ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, bityo ko n’uwakoze icyaha wese akabyemera ari intambwe nziza kandi yorohereza ubutabera.

Minisitiri w’intebe Dr Edouard yavuze ibi ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’Ikigega Nzahurabukungu, aho Guverioma yiteguye gufata ingamba zose zishoboka, kugira ngo ibiciro ku isoko bidakomeza kuzamuka mu buryo bibera umutwaro abanyarwanda.

Kuri iki yagize ati “Guverinoma irongera guhumuriza abaturarwanda bose ko izakomeza gushyiraho ingamba zose ishobora kugira ngo ibiciro bidakomeza kwiyongera bikabije, nubwo biziyongera ariko ntibikabye cyane kugira ngo bitabera umuzigo abanyarwanda mu guhaha.”

Ikizera agishingira ku kuba kuri ubu ubukungu bwazamutse biturutse ahanini ku bufatanye bwa Guverinoma n’Abanyarwanda bose muri rusange mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyane cyane bitabira gahunda yo kwikingiza

Guverinoma y’u Rwanda yongereye mu kigega nzahurabukungu, miliyari 250 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo akomeze kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari byagizweho ingaruka na Covid-19.

Author : Joseph Iradukunda

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sena y’u Rwanda yashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rwe mu gutuma...

Inyeko ishinga amategeko umutwe wa Sena yashyize hanze Ubutumwa bw’ishimwe...
28 June 2022 1

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Singapore...

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Intebe wa...
27 June 2022 0

Perezida Kagame yashimiye abitabiriye #CHOGM2022 n’inzego z’umutekano zatumye...

Perezida Paul Kagame yashimye abitabiriye inama ya CHOGM baturutse hirya no...
26 June 2022 0

"U Rwanda nta somo rukeneye ry’indangagaciro"-Perezida Kagame

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa BBC, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta...
26 June 2022 0

Perezida Kagame yahishuye impamvu yatumiye Emir wa Qatar mu nama ya CHOGM...

Perezida Paul Kagame yashimiye Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Leta ya...
25 June 2022 1

Perezida Kagame yahawe umwanya ukomeye muri CHOGM

Nyuma y’aho u Rwanda rwakiriye inama ya CHOGM2022, Perezida Paul Kagame ni...
24 June 2022 0