Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yitabiriye inama ya 21 idasanzweze i Bujumbura
Yanditswe: Tuesday 30, May 2023

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yageze i Bujumbura mu Burundi, aho yitabiriye Inama ya 21 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)
Ni inama yitezweho gutanga umurongo ku mutekano muke ukomeje kuvugwa mu burasirazuba bwa RDC no gushyira umucyo cyangwa kugenzura umusaruro w’ingabo za EACRF ibi bihugu byohereje mu burasirazuba bwa Congo.
Birashoboka ko kandi bagaruka no ku makuru amaze iminsi ahwihwizwa ku kohereza ingabo za SADC mu burasirazuba bwa RDC , ubufatanye bwazo n’ingabo z’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba.
Ikindi nanone umuntu yakwitega kuri iyi nama ni ukurebera hamwe imyanzuro yashyizweho n’abakuru b’ibi bihugu ku kubahiriza amasezerano y’amahoro hagati ya RDC na M23 yemeye kurekura tumwe muduce yafash ngo ihabwe amahirwe yo gushyikirana n’ubutegetsi bw’igihugu bakomokamo cya RDC
Iheruka yabaye tariki 4 Gashyantare 2023, igamije gusuzumira hamwe ibijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka kimwe mu bihugu binyamuryango byugarijwe n’intambara mu karere.
Ibitekerezo
Ariko izi nama zose muhoramo umusaruro wazo ni uwuhe? Kiriya kigabo cy’ibitama ururimi cyumva ko ari urw’amasasu gusa mubona mudatwika lisansi n’amafaranga mujya muri izi nama kweli?